Iradukunda Jean Aimé umaze kumenyekana ku izina ry’ubuhanzi rya ‘Li John’ yasohoye indirimbo ya gatatu ari wenyine yise ‘Ndagutinya’ nyuma yo gukora izindi nyinshi ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Marina bakoranye iyakunzwe cyane yiswe ‘Ok’.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Ahupa Radio yamutangarije ko iyi ndirimbo nshya yasohotse iri mu mushinga w’izindi 60 afite zitarasohoka biteganijwe ko azagenda ashyira hanze.
Yavuze ko nyinshi muri izo ndirimbo azagenda azikora wenyine, izindi akazikorana n’abahanzi b’ibyamamare harimo n’abo hanze y’igihugu.
Kubera ubuhanga afite mu gukora no gutunganya amajwi y’indirimbo akaba n’umwe muri ba producer bakomeye, yagize uruhare mu gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo nshya ‘Ndagutinya’.
Yakomeje amubwira ko mu mishinga afite harimo no gutegurira abakiri bato amarushanwa ajyanye n’umuziki agamije kuwuteza imbere muri rusange aho abazatsinda azabafasha kubakorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Li John ni umwe mu ba Producer bagaragazaga amashagaga muri muzika nyarwanda, yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Kamwe’ yahuriwemo n’abahanzi batandukanye, ‘Ok’ yakoranye na Marina, ‘Truth Or Dare’ ya Davis D, ‘Kalinga’ ya Diplomate n’izindi.
Uyu musore urugendo rwo gutangira kuririmba ku giti cye yaruhereye ku ndirimbo yise ‘Imbunda’ yasohotse mu mpera za 2021.
Li John ukorera muri studio ya Storykast Records yatangiye ibikorwa byo kuririmba bwa mbere mu ndirimbo isezera umuraperi Jay Polly yasohotse mu 2021.