Agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Burkina Faso kahagaritse ikinyamakuru Jeune Afrique ku butaka bw’icyo gihugu, gishinjwa gutesha agaciro igisirikare.
Ibikorwa by’icyo kinyamakuru byahagaritswe ni urubuga rwacyo rwo kuri Internet ndetse n’inyandiko zacyo zacuruzwaga ku butaka bwa Burkina Faso.
Guhera mu 2022 ubwo igisirikare cyahirikaga ubutegetsi, hafunzwe ibitangazamakuru bitandukanye, abanyamakuru bahagarariye ibinyamakuru mpuzamahanga byiganjemo ibyo mu Bufaransa, birukanwa ku butaka bwa Burkina Faso.
Minisitiri w’itumanaho, Rimtalba Jean-Emmanuel Ouedraogo yavuze ko Jeune Afrique ihagaritswe kugeza igihe kitazwi, bivuze ko ishobora kuzafungurwa cyangwa igafungwa burundu.
Impamvu yo gufunga icyo kinyamakuru ngo ni inkuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere ivuga ko muri Burkina Faso hari ukutumvikana mu gisirikare.Yaje ikurikira indi yatangajwe mu cyumweru gishize ivuga ko mu bigo bya gisirikare bya Burkina Faso abasirikare batishimye.
Burkina Faso ivuga ko izo nkuru ziyobya rubanda kandi zikaba zivuga ibinyoma ku buryo batakomeza gushyigikira imikorere nk’iyo.
Jeune Afrique ni ikinyamakuru cyibanda kuri Afurika ariko gikorera mu Bufaransa. Cyashinzwe mu 1960, kikaba gifite abanyamakuru hirya no hino muri Afurika.