Abakobwa b’impanga ba Diddy batangije brand y’imyenda bise “12twinty1”: Bavuze ko ari inkuru yabo, si imyenda gusa
Jessie na D’Lila Combs, abakobwa b’impanga b’umuraperi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs, batangaje ku mugaragaro brand yabo y’imyenda bise “12twinty1” ku wa 8 Nyakanga 2025, babinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Aba bakobwa bafite imyaka 18, bakaba baravuze ko izina “12twinty1” risobanura itariki y’amavuko yabo Tariki 21 Ukuboza 2006 (12/21). Bavuze kandi ko iyo mibare ihagarariye ubutwari, imbaraga, urukundo n’ubusabane.
Nubwo imyenda nyir’izina itarashyirwa ahagaragara, Jessie na D’Lila bahaye abakunzi babo icyizere ko bazatangira bacuruza imyenda yoroshye kandi yambarwa buri munsi, ihuje n’ubuzima bwa buri munsi bw’urubyiruko.
Mu butumwa bwabo batangaje, bavuze bati:
“Iyi si brand gusa. Ni inkuru yacu. Ni isano yacu. Ni imizi yacu. 12twinty1 yaremwe ku mpamvu ifatika, yubatswe hashingiwe ku byo turi byo, si ku byo twambara gusa… Twamaze igihe kinini dutekereza, dutanga umutima wacu wose ngo dushyireho brand ivugana n’abantu bose. Si imyambarire gusa, ni ibijyanye n’indangagaciro, icyizere no kugaragara. Ibi ni intangiriro gusa.”
Si ubwa mbere bari bagaragaje gahunda zabo. Ku wa 16 Gicurasi 2025, mu mashusho bashyize kuri TikTok, aba bakobwa batangaje ko batazajya muri kaminuza, ahubwo bahisemo gutangiza ubucuruzi bw’imyenda.
Jessie na D’Lila bagize bati:
“Kuva tutagiye muri kaminuza, tuzajya twambara “hoodies” z’ikirango cyacu, kuko turi kwerekana ko tugiye kuba ba rwiyemezamirimo kandi dukora.”
Ubu ni urugendo rushya rw’aba bakobwa babarizwa mu muryango uzwi cyane muri Amerika, kandi bafite ubushake bwo kwerekana ko bashoboye kwiyubakira umwirondoro wabo n’ubucuruzi bwabo.