Asa Asika, usanzwe ari umujyanama wa Davido, yatangaje ko umuziki wa Afrobeats ushobora kuba warateye imbere kurushaho iyo Davido akorana indirimbo na Wizkid n’abandi bahanzi bakomeye.
Yabivuze ubwo yari mu kiganiro cya Afropolitan Podcast, aho baganiraga ku buryo Afrobeats imaze kugera ku rwego mpuzamahanga.
Asika yavuze ko intandaro y’intsinzi ya muzika ya Amerika y’Epfo (Latin Music) ari ubufatanye bukomeye hagati y’abahanzi bayo, barimo nka J Balvin, Nicky Jam, Bad Bunny, n’abandi benshi.
“Iyo abahanzi bacu nka Davido na Wizkid baba barakoranye hakiri kare, Afrobeats yari kurenga kure aho iri ubu,” Asika yasobanuye.
Mu gihe yasabaga abahanzi ba Afrobeats gushyira imbere gukorana, Asa Asika yavuze ko guhuza imbaraga byari kongera imbaraga z’uyu muziki ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:
“Afrobeats yari kuba nini kurushaho iyo Davido, Wizkid n’abandi bahanzi bari barakoranye indirimbo. Nubwo nshobora kuba nibeshya, hari amahirwe menshi ko iyo bafatanya, Afrobeats yari kugera kure cyane. Ndetse n’agaciro k’itike z’ibitaramo mpuzamahanga kari kuba hejuru kurushaho.”