SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bushali yatumiye abakunzi be mu gitaramo cya Bosco Nshuti
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bushali yatumiye abakunzi be mu gitaramo cya Bosco Nshuti
Imyidagaduro

Bushali yatumiye abakunzi be mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 8, 2025
Share
SHARE

Umuraperi Bushali, uri mu bagwije igikundiro mu Rwanda, yatumiye abakunzi ba Kinyatrap muri rusange mu gitaramo cyiswe ‘Unconditional Love Season 2’ cya Bosco Nshuti.

Ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umuramyi Bosco Nshuti ataramire abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza, hamwe n’abandi, mu Mujyi wa Kigali.

Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umuraperi Bushali yumvikana atumira abakunzi be n’inshuti ze muri iki gitaramo cy’akataraboneka.

Ati:“Yesu azaza, Yesu azaza. Nishimiye kuba ndi aha ngaha ngiye kubatumira cya Bosco Nshuti, umuvandimwe wacu, mwene Data wamenye Imana.”

Yakomeje agira ati: “Nawe mwene Data wamenye Imana, nshuti ya Yesu. Inshuti ni Yesu, mbabarira uze dutaramane ku itariki 13 Nyakanga muri Camp Kigali.”

Bushali yasabye abakunzi be n’abamukurikira kubwira abavandimwe babo ko Yesu azaza, abasaba kuba maso no gusyonyora Satani.

Ati: “Dukandagire Satani, tumukandagire, tumusyonyore, ubundi duhimbaze, turamye, Halleluya.”

Bushali yakuriye muri ADEPR, aho yatangiriye umuziki muri Maranatha Choir ya ADEPR Segem i Gikondo, nk’uko yabibwiye Televiziyo Rwanda mu 2020.

Igitaramo cya Bosco Nshuti cyahagurukije Abanya-Kigali kizaba ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri Camp Kigali. Kizaririmbamo Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben & Chance.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Bosco Nshuti ari ku isoko, aho imyanya isanzwe ari 5,000 Frw, ahandi 10,000 Frw, 20,000 Frw ndetse na 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza y’abantu umunani ari 200,000 Frw.

Innoss’B yanze kuvuga nabi u Rwanda akebura abarugize urwitwazo ku bibazo bya RDC
Zari Hassan yanenze aho bakirira abashyitsi mu kibuga cy’indege cya Entebbe.
Kwibuka 29 :Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamideri Moses Turahirwa yatangaje ko byemewe n’amategeko ari umugore
Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Polisi y’igihugu yaburiye abafana bateza akaduruvayo ku kibuga mu gihe cy’umukino

February 16, 2023

Nz Pokies Online Free

May 28, 2024

What Is The Best Online Casino Bonus In Ireland For 2023

February 17, 2020

Shotz Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Play Free Pokies Games

May 28, 2024

Club Vegas Gems

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?