Umuhanzikazi uri mu banyabigwi b’injyana gakondo Mariya Yohana yishimiwe mu gitaramo yise Inkera y’Abahizi, cyari kigamije kwizihiza no kurata ubutwari bw’Inkotanyi zitanze zikabohora Igihugu.
Ni igitaramo cyabereye mu Ntare Conference Arena kinitabirwa n’ingeri zitandukanye ku mugoroba w’itariki 03 Nyakanga 2025.
Uyu Mubyeyi ukunzwe na benshi kubera ubutumwa atanga mu ndirimbo ze ubwo yaserukaga ku rubyiniro mu gice cya mbere cy’igitaramo, Mariya Yohana yari yambaye ikanzu ifiteho umukenyero w’ibara ry’icyatsi maze yakiranwa urugwiro aririmba izirimo iyo yise Turatashye Inkotanyi z’amarere, iri muzatanze Molari ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Uretse Mariya Yohana, muri icyo gitaramo hanaririmbyemo Aluette na we umenyerewe mu ndirimbo zakunze gukoreshwa ku rugamba
Ubwo Mariya Yohana yari agiye mu karuhuko, Tonzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagiye ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zitandukanye, ageze ku yo yise ‘Humura’ iri muzatumye amenyekana, abari aho bose baranyeganyega n’umunezero urabasaga.
Ni igitaramo cyari kiganjemo ibyamamare bitandukanye ariko abarimo Juno, Christopher na Aline Gahongayire batunguranye baratarama bibanda ku ndirimbo zabo zakunzwe n’abatari bake.
Juno yaririmbye Mpa Formula, Christopher aririmba Ndabyemeye mu gihe Aline Gahongayire yaririmbye izirimo iyo yahimbye FPR ndetse na Ndanyuzwe yashimishije abatari bake.
Ntibyatinze Rumaga n’ibyanzu na bo bataramiye abitabiriye igitaramo mu gisigo cyagaragaje uko Inkotanyi zitanze zikabohora Igihugu, cyane ko abenshi bari babizi ko bashobora no kugwa ku rugamba.
Mu gice cya kabiri Mariya Yohana yagarutse yahinduye imyambaro maze aririmba indirimbo ze zirimo Intsinzi maze abantu baranyeganyega.
Abitabiriye n’abayobozi batandukanye baje mu gitaramo bashyigikiye Mariya Yohana.
Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo Muyoboke Alex, Dj Flix, Christopher, Juno Kizigenza hamwe n’abayobozi barimo Tito Rutaremara, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Gasamagera Wellars n’abandi.
Ni umugoroba kandi Mariya Yohana yamurikiyemo Umuzingo (Album) we wa kabiri yise ‘Komeza ibirindiro’ yatuye Umukuru w’Igihugu akaba yanizihizaga imyaka 40 amaze mu muziki.





























Amafoto: Jado Dox : Inyarwanda Pictures