SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Baltasar  Engonga  yasabiwe gufungwa Imyaka 18
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Baltasar  Engonga  yasabiwe gufungwa Imyaka 18
Andi makuru

Baltasar  Engonga  yasabiwe gufungwa Imyaka 18

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 3, 2025
Share
SHARE

Umushinjacyaha muri Guinée Equatoriale yasabiye Baltasar Ebang Engonga gufungwa imyaka 18 kubera ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urubanza Balthasar aregwamo rurimo abayobozi benshi bari basanzwe bakorera urwego rushinzwe ubwishingizi no guha ubwishingizi ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi.

Balthasar yamamaye kubera ibirego yigeze kuregwa mu 2024 byavugaga ko yafatanywe amashusho mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, amugaragaza asambana n’abagore 400 ariko ntibyavuzweho rumwe kuko hari n’ababihuje no gushaka kumuharabika ngo atazashobora guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ubushinjacyaha bwasabiye Balthasar igifungo cy’imyaka umunani kubera kunyereza umutungo, imyaka ine n’amezi atanu kubera iyezandonke no kwigwizaho imitungo n’imyaka itandatu n’umunsi umwe kubera gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Yanasabiwe gucibwa miliyoni 910 z’ama-CFA kandi ntazigere ahabwa umwanya w’ubuyobozi mu gihe kingana n’imyaka yasabiwe gufungwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Balthasar yari yarubatse uruhererekane rw’uburyo banyerezamo amafaranga ya Leta bakayakoresha mu nyungu zabo afatanyije n’abandi bakozi bakoranaga mu kigo, barimo Carmelo Julio Matogo Ndong, Ireneo Mangue Monsuy Afana, na Florentina Iganga Iñandji bose baregwa ibyaha bimwe.

Balthasar Engong avuka mu muryango w’abanyapolitike, akaba mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo. Urubanza rwe n’abo bareganwa LSi Africa yanditse ko rushobora gufatwa nko guca umuco wo kudahana muri iki gihugu.

Umutoza Mushumba Charles yasinye imyaka itatu muri REG BBC
Charles Nkurikiyinka uzwi nk’umukonyine yasezeranye n’umukunzi
DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba
Perezida Ndayishimiye yakiriye Minisitiri w’ububanyi na Amahanga wa RDC I Bujumbura
Twitter yatangiye gusubiza Blue Tick Abafite ababakurikira miliyoni
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Is It Legal To Play Winning Pokies In The Australia

September 5, 2023

Ireland Number One Electronic Casino

February 21, 2017

Rocket Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Neon Slots Online Pokies

May 28, 2024

Rb Carnival Casino

May 28, 2024

Casino Promo Code

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?