Umusaza witwa Havugutuma Hesiloni w’imyaka 72, wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, hakekwa ko yaba yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umuryango we yakomokaga ku kuba yarashatse kugurisha umurima bakamwangira.
Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza, mu Mudugudu wa Rubaya, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025.
Amakuru atugeraho ni uko uyu mugabo mbere yo kwimanika mu mugozi yabanje gutwika ibintu byari mu nzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yatangarije umunyamakuru wa BTN Tv ko amakuru bahawe agaragaza ko ashobora kuba yiyahuye kubera ko umuryango we wamwangiye kugurisha umurima.
Ati “Amakuru y’urupfu rwa Havugutuma twayamenye mu gitondo ko yiyahuye akoresheje imigozi ya mishipiri bakoresha bubaka, twabwiwe ko urugo rwe rusanzwemo amakimbirane yari ataramara igihe yakomotse ku kuba umugabo hari ubutaka yifuzaga kugurisha kandi ubwo yari asanganwe yari abugerereje abugurisha, baramwangira.”
Yakomeje avuga ko Havugutuma yari yaraye atashye mu masaha akuze ateza umutekano muke, umugore n’abana bajya gucumbika mu baturanyi, ndetse Ubuyobozi bw’Umudugudu bubasezeranya ko buza kubakemurira ikibazo mu gitondo, baje basanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Yaboneyeho gusaba abaturage kubana mu mahoro n’ibibazo bafite bibakomereye bakegera inzego za Leta zikabibakemurira, kuko kwiyahura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kabone n’ubwo uwapfuye atabihanirwa.
Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.