Umuhanzi nyarwanda Chriss Eazy, witwa Rukundo Christian, yongewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu birori bya Giants of Africa Festival 2025, ibirori bikomeye mpuzamahanga by’imyidagaduro, siporo n’uburezi bigiye kubera mu Rwanda kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza kuya 2 Kanama 2025.
Iri serukiramuco ritegurwa na Giants of Africa, umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Masai Ujiri, Perezida na Visi Perezida wa Toronto Raptors yo muri NBA. Ni ubwa kabiri rizaba ribereye i Kigali nyuma y’irya mbere ryabaye mu 2023 ryahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu 16, rikitabirwa n’abarenga 14,000, ndetse rigasiga asaga miliyoni 1.5 z’amadolari yinjijwe mu bukungu bw’u Rwanda.
Abategura iri serukiramuco batangaje ko bamaze igihe kinini bari mu biganiro n’abahanzi batandukanye barimo na Chriss Eazy, kugeza ubwo amazina y’abaririmbyi bagiye kwitabira yatangiye gutangazwa ku mugaragaro.
Ku rubuga rwa Giants of Africa, Chriss Eazy yamaze kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa iri serukiramuco, ahurira ku rubyiniro n’ibyamamare birimo The Ben, Kevin Kade, Timaya, Kizz Daniel, n’icyamamare mu kuvanga imiziki Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo.
Giants of Africa Festival si umunsi mukuru w’imyidagaduro gusa. Ni icyumweru cyuzuye ibikorwa bifite intego: siporo, uburezi, umuco n’impinduka zishingiye ku buyobozi bw’urubyiruko.
Iri serukiramuco rizahuza abakinnyi 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika, harimo u Rwanda, Nigeria, Senegal, DRC, Ghana, Afurika y’Epfo, Kenya, Mali, Ivory Coast n’ibindi.
Abo bakinnyi bazahabwa amahugurwa n’abatoza bakomeye bo muri NBA na WNBA, bazasobanurirwa indangagaciro zirimo ubwitange, ubuyobozi, gukorana umurava no kutagira ubwoba bwo gukurikira inzozi zabo.
Ibirori bizabera ahantu hatandukanye muri Kigali Sports City, birimo BK Arena, Stade Amahoro, Petit Stade, na Gymnase ya Paralempike.
Ibirori bizarangwa n’imyidagaduro, imideli n’ibiganiro bigamije impinduka
Mu gihe cy’icyumweru, hazabaho ibikorwa binyuranye birimo:
• Igitaramo cyo gufungura festival kizabimburirwa n’akarasisi k’abakinnyi, imbyino za Sherrie Silver, imiziki ya Uncle Waffles na Kevin Kade, ndetse n’ijambo rya Masai Ujiri.
• Igitaramo cyo gusoza festival kizahuza ibyamamare nka Kizz Daniel na Timaya, hamwe n’abanyabigwi mu ruganda rw’imyidagaduro n’imikino barimo Didier Drogba, Chris Tucker, Chiney Ogwumike, Robin Roberts, Michael Blackson, na Candace Parker.
• Threads of Africa Fashion Show, izerekana imideli igezweho y’abanyamideli batatu b’inararibonye: Hortense Mbea (Afropian) wo muri Cameroon, Alia Baré (Alia) wo muri Niger, na Nyambo (Masa Mara) uhagarariye u Rwanda na Afurika y’Epfo.
• International Youth Day Forum ku bufatanye n’Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubugeni, na ALX, rizahuza urubyiruko rugera ku 2,000 mu biganiro byubaka ejo hazaza.
• Women’s Community Outreach Program izaba mu Rwanda no mu bindi bihugu 20, aho hazatangwa amasomo n’ubujyanama bugamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.
• Ifungurwa ku mugaragaro rya Zaria Court, agace gashya kahariwe ibikorwa by’ubukerarugendo, siporo n’imyidagaduro, karimo hoteli, basketball court, resitora, gym, ahazajya habera ibitaramo n’utundi duce rusange.
Giants of Africa Festival 2025 ni amahirwe ku rubyiruko rwo muri Afurika kwiga, gusabana, kwerekana impano no gusobanukirwa ko inzozi zabo zishoboka.
Chriss Eazy ku rutonde rw’abaririmba muri iri serukiramuco ni ikimenyetso gikomeye cy’uko umuziki nyarwanda ukomeje gutera intambwe idasubira inyuma.
