Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) yageze ku mukino wa nyuma, itsinze Military Police Brigade ibitego 3-1, muri ½ cya Liberation Cup 2025.
Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku munota wa kabiri, Republican Guard yatsinze igitego, ibifashijwemo na Sibomana Olivier wahise afungura amazamu.
Military Police ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira ishaka uko yishyura.
Iyi kipe yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’iburyo, batera umuremure urenga umunyezamu Mugabo Eric wari uhagaze nabi, bishyura igitego cya mbere ku munota wa 19.
Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itatu gusa, Republican Guard yongeye kuzamuka yihuta ku ruhande rw’ibumoso, Mutabazi Jean Claude bamukinira nabi umusifuzi atanga coup franc.
Yatewe neza na Shyaka James wateretse umupira ku mutwe wa Shema Mike atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 22.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ibona coup franc nziza yatewe na Ian Kagame, abakinnyi ba Military Police bakora ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti.
Yatewe neza na Shema Mike watsinze igitego cya gatatu ku munota wa 26.
Iminota yakurikiye yihariwe na Military Police yashakaga igitego cya kabiri ariko kirabura.
Igice cya mbere cyarangiye Republican Guard yatsinze Military Police ibitego 3-1.
Mu gice cya kabiri umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Republican Guard inyuzamo igasatira.
Mu minota 65, Military Police yatangiye kugera imbere y’izamu rya Republican Guard ariko ab’inyuma bayo barimo Ian Kagame na Nsengiyumva Claude bakabyitwaramo neza.
Mu minota 75, umukino wongeye gutuza ndetse n’uburyo bw’ibitego buragabanyuka cyane kuko wabonaga Republican Guard yamaze kwizera intsinzi.
Umukino warangiye Republican Guard yatsinze Military Police Brigade ibitego 3-1 igera ku mukino wa nyuma wa Liberation Cup 2025.
Undi mukino wa ½ urahuza Diviziyo ya Gatatu n’iya kane, itsinda isange Republican Guard ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 3 Nyakanga 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.









