Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina uri gusoza manda ye ku buyobozi bwa Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD). Ari mu Rwanda yitabiriye inama ngarukamwaka ya 28 ikora ubusesenguzi ku bukungu bw’Isi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri X , byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki Nyafurika y’Iterambere n’intambwe yatewe ku buyobozi bwe mu ngeri zitandukanye.
Akinwumi Adesina yatangiye kuyobora BAD mu 2015, manda ebyiri yemererwa n’amategeko ziri kugana ku musozo, ndetse agomba gusimburwa na Sidi Ould Tah uherutse gutorerwa uyu mwanya.
Adesina yasimbuye Umunyarwanda Donald Kaberuka wayoboye iyi banki mu gihe cy’imyaka 10 hagati ya 2005 na 2015.

