SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma yo guhura na Perezida Kagame Obasanjo yakiriwe na Etienne Tshisekedi wa RDC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nyuma yo guhura na Perezida Kagame Obasanjo yakiriwe na Etienne Tshisekedi wa RDC
Andi makuru

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame Obasanjo yakiriwe na Etienne Tshisekedi wa RDC

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: June 26, 2025
Share
SHARE

 

Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria akaba asigaye ari umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaganiriye na Perezida w’icyo Gihugu, Felix Tshisekedi, nyuma y’umunsi umwe aganiriye na Perezida Kagame.

Perezida Kagame na Obasanjo bahuye mu masaha y’umugoroba ku wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’ibindi by’ingenzi ku Mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena, uyu i Kinshasa yahahuriye na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu.

Obasanjo yavuze ko arimo kugenzura amahirwe yose ahari ku bijyanye n’imibanire hagati y’u Rwanda na RDC, kugira ngo amahoro aboneke.

Ati ” Ibiganiro nagiranye n’abavandimwe banjye bombi bo mu Rwanda no muri RDC biri ku murongo mwiza.”

Yavuze ko azahita ajya i Lomé muri Togo guha raporo Perezida Faure Gnassingbé, usigaye ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, akaba yarashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Uretse Olusegun Obasanjo, abandi bahuza mu gushakira amahoro n’umutekano Uburasirazuba bwa Congo barimo: Uhuru Kenyatta wategetse Kenya, Kgalema Motlanthe , Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique ndetse na Sahle-Work Zewde wategetse Ethiopia.

Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi
Tom Fletcher yasabye umuryango mpuzamhanga gufasha abaturage ba RDC
Gen Muhoozi yahishuye ko ingabo za UPDF zishobora gufata Kisangani
Liberia : Prince Johnson wahoze ari umukuru w’inyeshyamba yitabye Imana
Karisimbi Service Excellence Award 2024 ibigo byahize ibindi bigiye guhembwa
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Best Paying Slot Machines

May 28, 2024

Tiger Eye Slot Machine

May 28, 2024

Online Casinos That Accept Paysafe In Australia

September 5, 2023

Dragon Machine Casino

May 28, 2024
Imyidagaduro

Ykee Benda yakiriye agakiza ahagarika kuririmbira mu tubari

March 8, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya

August 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?