Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yasubije umugabo wavuze ko atari mwiza ahubwo agirwa mwiza n’amafoto, amwihenuraho amubwira ko ikimuvugisha ari uko yifuza guhura na we.
Uwo mugabo yabivuze ashingiye ku mafoto Tiwa Savage yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, ahita amwibasira.
Uwiyita nutefobayo yahise ajya ahandikirwa ibitekerezo, avuga ko Tiwa akoresha amafoto akabeshya abantu ko afite uburanga bwiza ariko mu by’ukuri atari mwiza.
Yagize ati: “Amafoto atuma abantu bamwe basa neza. Tiwa ntabwo usa neza utyo mu buzima busanzwe.”
Mu kumusubiza, Tiwa Savage yavuze ko iyo umuntu amubonye imbonankubone asanga ari mwiza kurushaho.
Yanditse ati: “Ahubwo nsa neza kurushaho iyo umuntu ambonye mu buzima busanzwe. Vuga ko ushaka guhura nanjye imbonankubone, urabyifuza rwose ariko wabuze aho ubihera.”
Tiwa Savage avuze ibi nyuma y’uko aherutse gutangaza ko uwahoze ari umugabo we ari we wamwigishije kwiyitaho mbere y’uko amumenya yabagaho atiyitaho kandi yambara nk’abagabo.
Ngo kuva yatangira urugendo rwo kwiyitaho byatangiye kumuha umusaruro, kuko asigaye afatwa nk’umwamikazi w’uburanga n’igikundiro.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni bwo Tiwa Savage yahishuye ko yicuza kuba yaratandukanye n’uwahoze ari umugabo we, kuko byatumye umuhungu we abura amahirwe yo kubana n’ababyeyi be bombi.
Uyu muhanzikazi yashakanye na Tunji uzwi nka ’Tee Billz Balogun’ mu 2013 batandukana mu 2016, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Jamil Balogun.