Muri Uganda abasirikare bakuru babiri bafite amapeti yo ku rwego rwa Colonel bafunzwe hashingiwe ku itegeko ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Colonel Peter Ahimbisibwe uyobora ishami ry’igisirikare rishinzwe kurwanya iterabwoba na Lieutenant Colonel Ephraim Byaruhanga uyobora ishami rishinzwe ibikorwa byihariye, bafungiwe muri kasho y’igisirikare i Mbuya muri Kampala.
Aba basirikare batawe muri yombi mu gihe bikekwa ko amashami bayobora ashobora kuba yaracengewe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu bashinzwe umutekano yasobanuye ko byaketswe ko izi nzego zishobora kuba zaracengewe na ADF ubwo zahaga ubuyobozi bukuru bw’igisirikare amakuru atari yo, yatumye ibikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe muri Uganda bihusha.
Yagize ati “Kimwe muri ibyo byaha ni uko amashami yabo yinjiriwe, akayobywa, agaha ubuyobozi bukuru bw’igisirikare amakuru y’ubutasi atari yo. Ibi byatumye ibikorwa bihusha, bitera kwibaza ku bunyangamugayo buri imbere mu nzego z’umutekano za UPDF.”
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Maj Gen. Felix Kuyaligye, yasobanuye ko aba basirikare bakurikiranyweho kunyuranya n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare.