Umuhanzi Chris Eazy nyuma y’ibyumweru bitageze kuri bibiri apfushije mama we umubyara uyu musore uri mu bakunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda yongeye gushengurwa n’inkuru mbi yúrupfu rwa Nyirakuru ari nawe wamureze imyaka myinshi mu bwana bwe
Amakuru dukesha bamwe mubari hafi ya Chris Eazy ni uko uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kamena 2025 azize uburwayi yari amaranye igihe. Bivugwa ko ubu burwayi bwe bwakajije umurego nyuma y’urupfu rw’umukobwa we.
Junior Giti usanzwe ureberera inyungu za Chriss Eazy, yavuze ko uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu rugo aho yari atuye.
Ati “Ni ibyago mu bindi, umukecuru yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kamena 2025 azize uburwayi ariko bwakomejwe cyane n’uko yananiwe kwakira urupfu rw’umwana we none yitahiye.”
Chriss Eazy apfushije nyirakuru nyuma y’iminsi mike apfushije umubyeyi we witabye Imana ku wa 13 Kamena 2025.