SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ikipe y’igihugu ya Volley Beach yaraye ihagurutse I  Kigali yerekeza muri  Maroc
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ikipe y’igihugu ya Volley Beach yaraye ihagurutse I  Kigali yerekeza muri  Maroc
Imikino

Ikipe y’igihugu ya Volley Beach yaraye ihagurutse I  Kigali yerekeza muri  Maroc

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: June 24, 2025
Share
SHARE

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, basezeye ku makipe y’Igihugu, abagabo n’abagore, yerekeje muri Morocco mu irushanwa rya Afurika (Continental Cup).

Itsinda ry’abantu barindwi ni bo bagize amakipe y’Igihugu barimo abakinnyi 4, Umusifuzi umwe, umutoza ndetse n’umuganga.

U Rwanda ruhagarariwe n’ikipe (couples) ebyiri abagabo n’abagore, mu ikipe umutoza Mudahinyuka Christopher yahagurukanye, harimo impinduka nk’aho ikipe y’abagabo ubu ari bahya, ikaba igizwe na Kanamugire Prince ndetse na Niyonkuru Gloire, akaba ari inshuro ya mbere bagiye gukinana.

Ikipe y’abagore, ntabwo yo yahindutse kuko igizwe na Mukandayisenga Benitha ndetse Munezero Valentine.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 23 kugeza tariki ya 30 Kamena, rikabera mu gihugu cya Morocco mu mujyi wa Tetouan.

Biteganyijwe ko nyuma yo kujyera i Casablanca ejo, abagize ikipe y’igihugu bazongera bafate indi ndege iberekeza Tetouan, ahazabera irushanwa nyirina.

Ikipe y’Igihugu ya Handball yatangiye umwiherero!
Byiringiro Lague yateye Rayon Sport umugongo yigira muri Police Fc
Rwanda Pickleball Association yabateguriye ikiganiro cyo kuvuga ku bwiza bw’umukino wa Pickleball
CECAFA U18: Amavubi yatsinzwe na Kenya
Munyakazi Sadate yongeye kunyomoza Perezida wa Rayon Sport ku bijyanye n’imigabane
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Rush Casino Bonus Codes

February 25, 2025

Famous Casino Games Ireland Real Money

September 8, 2017

Best Australia Online Real Money Pokies

May 28, 2024

Paypal Online Casinos

February 25, 2025

Big Bass Pragmatic Play

May 28, 2024

Hippodrome Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?