Abahanzi bakomeye mu muziki w’Akarere batangiye kugaragaza ko bashaka kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu byabo. Weasel wo muri Uganda na Harmonize wo muri Tanzania, batangaje ku mugaragaro ko bagiye kwinjira mu rugendo rwabo rwa politiki, aho buri wese yemeje ko agiye guhatanira umwanya w’umudepite mu karere akomokamo.
Weasel, wamenyekanye cyane mu itsinda rya Goodlyfe (Radio & Weasel), yavuze ko amaze igihe ashyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, none yasanze igihe kigeze ngo ajye no mu nzego zifata ibyemezo.
Ati “Abahanzi natwe dufite uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage. Maze imyaka myinshi nsusurutsa abantu, ariko ubu ndifuza no kugira uruhare mu gufata ibyemezo byabateza imbere.”
Ku rundi ruhande, Harmonize, uzwi cyane mu njyana ya Bongo Flava ndetse no mu bikorwa by’ubucuruzi, na we yatangaje ko aziyamamariza kuba umudepite mu gihugu cye cya Tanzania.
Yavuze ko abahanzi basanzwe bafitanye umubano ukomeye n’abaturage, bityo bitabagoye kumenya ibibazo byabo ndetse no kubishakira ibisubizo.
Mu magambo yagize ati “Nabaye hafi y’abaturage b’iwacu, menya ibyifuzo n’ibibazo bafite. Ubu rero ndashaka kubikemura binyuze mu nzira ya politiki.”
Izi nkuru z’abahanzi binjira muri politiki zije mu gihe no mu bindi bice by’Isi, cyane cyane muri Afurika, hari abandi bahanzi, abakinnyi n’abandi bafite amazina akomeye bakomeje kwinjira mu bikorwa bya politiki, bagamije kugira uruhare mu iterambere ry’aho bakomoka.
Abakurikiranira hafi iby’ubuhabzi n’imiyoborere bemeza ko abahanzi bafite amahirwe menshi yo kugira uruhare mu kuvuganira abaturage, bitewe n’uko basanzwe bafite ijwi rikomeye ndetse bumvwa n’abenshi.