SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Tshisekedi akomeje kwegezayo inkoramutima ze azifunga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Tshisekedi akomeje kwegezayo inkoramutima ze azifunga
Andi makuru

Perezida Tshisekedi akomeje kwegezayo inkoramutima ze azifunga

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: June 18, 2025
Share
SHARE

Urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza rwataye muri yombi Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi.

Tshisekedi akijya ku butegetsi muri Mutarama 2019, yagize Lt Gen Yav Kabeya umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Maison Militaire).

Mu 2023, Lt Gen Yav Kabeya yasimbujwe Gen Franck Ntumba kuri iyi nshingano. Icyo gihe byatangiye guhwihwiswa ko izi mpinduka zatewe n’uko Tshisekedi atari acyizera Yav, cyane ko nta yindi mirimo izwi yamuhaye.

Amakuru aturuka i Kinshasa yemeza ko Lt Gen Yav Kabeya yatawe muri yombi mu gitondo cya tariki ya 16 Kamena 2025, gusa ibyo akurikiranyweho ntabwo bizwi, nta n’icyo inzego zibifitiye ububasha ziratangaza.

Urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe iperereza rumaze iminsi rufunga abofisiye bakuru, gusa ibyaha rubakurikiranyeho ntibyatangajwe. Sosiyete sivile zigaragaza ko hari hasanzwe hafunzwe abo ku rwego rwa ‘Général’ bagera kuri 29.

Sosiyete sivile zagaragaje ko bidakwiye ko aba basirikare bamara igihe kinini bafunzwe bataburanishwa, ariko Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yasubije ko mu bihe by’intambara nta bwihute buba bukwiye kubaho.

Bikekwa ko gufungwa kw’aba basirikare gufitanye isano n’umwuka mubi uri hagati ya Leta ya RDC na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ikamushinja kuba mu buyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora yanditswe mu maraso – Perezida Kagame
Skol yifatanyije n’abaturage bo mu Nzove mu muganda (Amafoto )
Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe
Rosette yongeye guca agahigo i Gahanga aseruka yambaye ikanzu y’abageni ku kwamamaza Kagame
Ibiciro by’ibikomoka kuri lisansi byagabanutse mu Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Maxo Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Is Paypal Available For Online Casinos In Ireland

July 26, 2017

Legal Casino Online Gambling Age Dublin

May 20, 2019

Virtual Casinos No Deposit Code Accepting All Ireland Players

May 28, 2024

Casino Paysafe Card

May 28, 2024

No Registration Required Virtual Casino Ie

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?