SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora yanditswe mu maraso – Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora yanditswe mu maraso – Perezida Kagame
Andi makuru

Amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora yanditswe mu maraso – Perezida Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/04 at 4:00 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Perezida Kagame yakiriye mu busabane abantu batandukanye mu mugoroba wo kwishimira isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rwibohoye, asaba Abanyarwanda kutazemera ko amateka y’igihugu yanditswe mu maraso asibwa n’ikaramu.

Ni ubusabane bwabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, mbere y’umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi wo Kwibohora.

Perezida Kagame yavuze ko Umunsi wo Kwibohora u Rwanda rwizihiza, ubera mu kwezi kumwe n’undi wizihizwa ku itariki 1 Nyakanga witiriwe ubwigenge, ubwo igihugu cyavaga mu bukoloni hamwe n’ibindi bya Afurika bikigenga.

Ati “Itariki 4 Nyakanga, ni umunsi wo Kwibohora, uko byaje guhurira mu cyumweru kimwe muri Nyakanga, ibyo ni ibindi ntafite uko ngomba kubisobanura, byarikoze. Ariko iyo minsi nubwo ihura ifite ibyo isangiye, ifite n’uko itandukanye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu cyasanze bitari ngombwa kwizihiza Umunsi wo ku wa 1 Nyakanga, ngo hanyuma hongere hizihizwe uwa 4 Nyakanga, hafatwa umwanzuro wo kubihuriza ku itariki 4 Nyakanga.

Ati “Umunsi w’itariki 4 Nyakanga, kuri benshi nanjye ndimo, ni nk’Ubunani. Ni nk’itariki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 4 Nyakanga, ni ibihe byahinduye byinshi. Ni imibereho, ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera, igihugu cyacu gitangira kubara.”

Perezida Kagame yavuze ko ku itariki 1 Nyakanga 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, hari byinshi byagakwiriye kuba byarahindutse.

Ati “Byiswe ko twahawe ubwigenge ariko uko iminsi igiye itera imbere, tugenda dusa n’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’ubwigenge, ubwigenge nyakuri butwarwa n’ubundi n’abari babutubujije.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo ari kimwe ku bihugu bitandukanye, kuko byabonye ubwigenge ku izina bibubura mu by’ukuri.

Ku rundi ruhande, itariki ya 4 Nyakanga yo Kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko igihugu kidakwiriye kuzasubira inyuma ku mpamvu zatumye cyibohora, ahubwo ko abantu bakwiriye guhitamo kugumana ukwibohora mu biganza.

Ati “Ibyo ni uguhitamo. Mugomba guhitamo uko mubayeho, nimushaka kubaho nabi, muzabaho nabi. Byo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika, ubwabyo kutavunika kugira icyo ukora, bikubeshaho nabi. Ibivunanye ni ukubaho neza, kubera ko kubabo neza urabikorera, urabivunikira.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora, “yanditswe mu maraso”, kuko abantu barayaruhiye.

Ati “Ntashobora rero keretse mubyemeye, ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu. Amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye. Nimushaka kubaho nabi, muzareke wino isibe amateka yanyu yanditswe mu maraso y’abanyu.”

Yavuze ko abanditse amateka y’u Rwanda yo kwibohora bari mu myaka y’urubyiruko, asaba urubyiruko rw’uyu munsi gukomeza ayo mateka, “n’iyo byaba mu maraso kugira ngo atazasibwa na wino”.

Yagarutse ku mibare iherutse gushyirwa hanze na Minisiteri y’Ubuzima, igaruka ku ndwara zitandura. Muri iyo raporo harimo imibare igaragaza ko imibare y’abanywa inzoga izamuka.

Yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda guhera mu businzi, bagaharanira ikintu cyatuma baba abagabo baharanira ko amateka yabo atazasibwa na wino.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugeza n’uyu munsi hari abantu bashaka gusiba amateka y’u Rwanda bifashishije wino, ku buryo hari ibyo umuntu asoma ku Rwanda akibaza niba ari igihugu kibamo abantu.

Ati “Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwarundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu. Abo rero, ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo. Iyo ushaka kwereka umuntu ko ibyo akuvugaho atari byo, ntabwo ari ngombwa ko urwana na we, urwana n’icyo aheraho ajya kwereka abantu ko ariko umeze.”

“Iyo uhora usabiriza, wemera ko haba umwiryane hagati yacu, uhora wifashe mu mufuka ntacyo ukora, ibyo ni byo aheraho akavuga ngo dore abanyarwanda ni uko basa, ni ko bameze.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora ibishoboka byose ku buryo nta muntu uzasiba amateka y’u Rwanda yanditswe mu maraso

You Might Also Like

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Nsanzabera Jean Paul July 4, 2023 July 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibya Card B na Offset bikomeje kuzamba nyuma yo gushyira hanze amashusho yabo batera akabariro

March 30, 2025
Ubukungu

Ikigo Kosmotive Rwanda cyifashishije Eric Senderi mu kumenyekanisha impapuro z’isuku za Kosmo Pads(Amafoto)

October 26, 2023
Iyobokamana

Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cyo kwishimira imyaka 5 imaze

November 21, 2023
Andi makuru

Bill Clinton niwe uzahagarira Joe Biden mu muhango wo Kwibuka 30

April 4, 2024
Imyidagaduro

Shakira yabonye inzu yo kubamo ku kirwa cya (Fisher Island) muri Miami

April 27, 2023
Andi makuru

El Classico Beach yateguriye abanyarubavu igitaramo  cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr 

April 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?