Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamena 2025 nibwo East African Promoters ku nkunga ya Mtn Rwanda n’abahanzi bazitabira Iserukiramuco rya Iwacu Na Muzika uyu mwaka bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bizeza abanyarwanda kuzabatamira bigatinda .
Icyo kiganiro cyabereye ku Intare Arena I Rusororo cyari cyiyobowe n’Umunyamakuru Khamiss Sango wabanje guha ikaze Abayobozi b’Ibigo byateye inkunga iri serukiramuco harimo Abo Muri MTN Rwanda .Inyange Industry,MOMO, na bandi batandukanye utibagiwe n’abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda .
Mu ijambo rye Bwana Mushyoma Joseph Umuyobozi Mukuru wa EAPyashimiye abateranunga bose b’iserukiramuco rya Iwacu na Muzika uburyo bakoresha ngo rigende neza abanyarwanda nabo bishime
Yakomeje avuga ko uyu mwaka iri serukiramuco rya Iwacu na Muzika zizazenguruka mu ntara zose z’u Rwanda aho abahanzi bose batoranyijwe bazataramira abafana babo bataherukanaga nabo .
Umuhanzi King James urijemo bwa Mbere na Ridermana ugarutsemo bwa Kabiri akaba ari nabo bahanzi bamaze igihe kirere mu muziki nyarwanda batumiwemo batangaje ko bishimiye kwongera gutaramana n’abakunzi babo by’akarusho bakaba bazafatanya na barumuna babo muri urwo rugendo mu gihe bo bari mu myiteguro yo kwizhiza imyaka 20 bakora umuziki.
Umuhanzikazi Ariel Wayz ari nawe mukobwa wenyine urimo muri iri serukiramuco abajijwe ikibazo cyuko abifata kuba arimo wenyine yavuze ko yishimiye cyane kuba ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, ariko anasaba ko mu minsi iri imbere hakwiye gutekerezwa kongera umubare w’abahanzikazi bagaragara kuri uru rubyiniro.
Mu ijambo yagize ati ko yishimiye cyane kuba ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, ariko anasaba ko mu minsi iri imbere hakwiye gutekerezwa kongera umubare w’abahanzikazi bagaragara kuri uru rubyiniro.
Yanahishuye ko ari ko ibi bitaramo bizaba ari amahirwe akomeye yo kugeza ku bafana be Album ye aheruka yise ‘Hear To Stay’, ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’urukundo, urugendo rw’umuhanzi w’umugore n’intambwe amaze gutera kuva yatangira umuziki
Ku ruhande rwa Kevin Kade yavuze ko kuba agiye kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki. Yibutsa ko yaherukaga kuririmba muri ibi bitaramo mu gihe cya COVID-19, ubwo byabaga nta bafana bahari, bigatambutswa kuri Televiziyo gusa.
Ati: “Bwa mbere nabiririmbyemo byatambuka kuri Televiziyo, ubu rero abafana banyitegure imbona nkubone. Ni iby’agaciro cyane. Mbivanye ku mutima nshimiye East African Promoters kuba yaratekereje no ku bahanzi bakizamuka. Ni igitaramo nahoze ndota kuzaririmbamo, none inzozi zanjye ziri kuba impamo.”
Uyu muhanzi yavuze ko MTN Iwacu Muzika Festival ayibonamo urubuga rwiza rwo kwerekana ubudasa bwe ku rubyiniro no gukomeza kubaka umubano ukomeye n’abakunzi be, by’umwihariko abari mu ntara atajya abona kenshi.
Kivumbi King we yahamije ko ku bwe yiteguye ibi bitaramo kandi afite icyizere cyo kwitwara neza.
Ati “Duhora twiteguye, icyizere cyacu kiri hejuru abantu batwitegure.”
Juno Kizigenza uzaba yizihiza imyaka itanu amaze mu muziki yavuze ko ibi bitaramo bizamufasha guhura n’abantu be bo mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ati “Sinjye uzarota bibaye, hari ahantu henshi tuzataramira nzaba ngeze bwa mbere, bizaba ari ibyishimo gutaramana n’abantu banjye twizihizanya imyaka itanu.”
Nel Ngabo nawe ugiyemo bwa mbere yashimiye abamuhisemo, abizeza kuzatanga ibyishimo ku bakunzi be.
Ati “Njye ni iby’agaciro kuba ngiye kuzengurukana n’ibi bitaramo Igihugu cyose, mfite indirimbo nyinshi wasangaga ntaramira muri Kigali cyangwa hafi yaho, ariko iyi nshuro ni ukuzenguruka hose, sinjye uzarota hageze.”
Biteganyijwe ko ibitaramo bya Iwacu na Muzika bigamije guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda, bizatangira tariki 5 Nyakanga 2025, bizenguruka intara zitandukanye. Dore uko gahunda iteye:
• Musanze – tariki 5 Nyakanga 2025
• Gicumbi – tariki 12 Nyakanga 2025
• Nyagatare – tariki 19 Nyakanga 2025
• Ngoma – tariki 26 Nyakanga 2025
• Huye – tariki 2 Nyakanga 2025
• Rusizi – tariki 9 Nyakanga 2025
• Rubavu – tariki 16 Nyakanga 2025 (ahasorezwa)










