SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure
Imyidagaduro

Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published June 13, 2025
Share
SHARE

Batete  Braisia  uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka  Kety Blesia ndetse   ndetse akaba yaramenyekanye  ubwo yozaga abandi mu mutwe muri Salon z’abandi ari mu byishimo byinshi nyuma yo  kugera ku nzozi ze  yifuje kuva kera zo kugira Salon De Coiffure  ikora iby’ubwiza bw’abagore n’abakobwa .

Uyu mukobwa ukiri muto ariko wakabije inzozi kugeza azigezeho yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu ye ikora ibijyanye n’ubwiza bw’abakobwa n’abagore yise   La Bella par Bella Kety Salon hano mu mujyi wa Kigali  mu nyubako ya Tropical House mu birori  byari byitabiriwe na bamwe  mubafite aho bahuriye  n’imyidagaduro  yo mu Rwanda harimo abadj, Abahanzi , Abanyamakuru  batandukanye  ndetse na zimwe mu nkumi z’ikimero zizwi cyane  ku mbuga nkoranyambaga .

Ibyo birori byari  biyobowe na Mc Nario byatangiye ahagan I saa mbiri n’igice aho  habanje  umuhango wo kwakira abashyitsi ndetse  no kwerekana abakozi ba  La Bella par Bella Kety Salon nyuma hakurikiraho umuhango wo  kuyifungura ku  mugaragaro ndetse no kwereka abatumirwa bimwe mu bikorsho bigezeho bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi .

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu  mukobwa nakoze muri Salon de coiffure hano mu mujyi wa Kigali ati “ uyu  mushinga wo gushinga salon de coiffure  ntago wari woroshye  na gatoya kuko  byamfashe ingufu nyinshi aho nifashishije amasengesho ndetse n’amafaranga atari make ariko akaba yishimira kuba ageze  kubyo yifuzaga.

Abajijwe  nkawe  nk’umukobwa wakoze muri Salon niba byoroshye kugera ku rwego rwiza rwo gushing iye  yasubije ko bitoroshye na gato  gusa nkawe  yihaye intego arakora cyane  ndetse araniyima kugira ngo agere kugira abigereho .

Ku bijyanye n’ubuzima  yanyuzemo ubwo yakoraga akazi ko  kwoza abantu  mu mutwe hano mu mujyi wa Kigali ,Kety  yavuze ko ako kazi yagatangiye muri 2016 ubwo yigaga  mu mashuri yisumbuye aho yize ibijyanye no gukora  muri salon aho yabonye akazi ka mbere yabonye kari  ako koza mu mutwe aho yakuraga amafaranga yo  kumufasha mu masomo ye .

Mu gusoza yadutangarije ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzayagura mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuko kugeza  ubu yatangiranye  n’abakozi 13 yifuza kuzagenda  abongera  uko Imana izagenda  imufasha .

Kubifuza kujya gukoresha  Imisatsi , Inzara  ndetse ni bindi bijyanye  n’ubwiza ko La Bella par Bella Kety Salon iherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Tropical House muri Etaje ya mbere cyangwa ukabahamagara kuri 0784 842 282

You Might Also Like

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben

Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga

Chris Eazzy ari mu gahinda gakomeye ko kubura mama we witabye Imana

Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nsanzabera Jean Paul June 13, 2025 June 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

March 17, 2025
Andi makuru

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yongeye guhurira na mugenzi we wa Rdc i Luanda muri Angola

August 21, 2024
Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda ku bufatanye na Unicef batangije gahunda yo gutanga internet y’ubuntu mu mashuri

October 18, 2023
Imyidagaduro

Dj Brianne yavunitse urutirigongo nyuma yo kugwa iwe

March 28, 2023
Imyidagaduro

Prosper Nkomezi yakoreye igitaramo I Huye ahembura imitima ya benshi

February 13, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Miss Confidence yasabye abanyarwanda guharanira gushyira hamwe no kubungabunga ibyo twagezeho

April 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?