Batete Braisia uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Kety Blesia ndetse ndetse akaba yaramenyekanye ubwo yozaga abandi mu mutwe muri Salon z’abandi ari mu byishimo byinshi nyuma yo kugera ku nzozi ze yifuje kuva kera zo kugira Salon De Coiffure ikora iby’ubwiza bw’abagore n’abakobwa .
Uyu mukobwa ukiri muto ariko wakabije inzozi kugeza azigezeho yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu ye ikora ibijyanye n’ubwiza bw’abakobwa n’abagore yise La Bella par Bella Kety Salon hano mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Tropical House mu birori byari byitabiriwe na bamwe mubafite aho bahuriye n’imyidagaduro yo mu Rwanda harimo abadj, Abahanzi , Abanyamakuru batandukanye ndetse na zimwe mu nkumi z’ikimero zizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga .
Ibyo birori byari biyobowe na Mc Nario byatangiye ahagan I saa mbiri n’igice aho habanje umuhango wo kwakira abashyitsi ndetse no kwerekana abakozi ba La Bella par Bella Kety Salon nyuma hakurikiraho umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro ndetse no kwereka abatumirwa bimwe mu bikorsho bigezeho bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi .
Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mukobwa nakoze muri Salon de coiffure hano mu mujyi wa Kigali ati “ uyu mushinga wo gushinga salon de coiffure ntago wari woroshye na gatoya kuko byamfashe ingufu nyinshi aho nifashishije amasengesho ndetse n’amafaranga atari make ariko akaba yishimira kuba ageze kubyo yifuzaga.
Abajijwe nkawe nk’umukobwa wakoze muri Salon niba byoroshye kugera ku rwego rwiza rwo gushing iye yasubije ko bitoroshye na gato gusa nkawe yihaye intego arakora cyane ndetse araniyima kugira ngo agere kugira abigereho .
Ku bijyanye n’ubuzima yanyuzemo ubwo yakoraga akazi ko kwoza abantu mu mutwe hano mu mujyi wa Kigali ,Kety yavuze ko ako kazi yagatangiye muri 2016 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye aho yize ibijyanye no gukora muri salon aho yabonye akazi ka mbere yabonye kari ako koza mu mutwe aho yakuraga amafaranga yo kumufasha mu masomo ye .
Mu gusoza yadutangarije ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzayagura mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuko kugeza ubu yatangiranye n’abakozi 13 yifuza kuzagenda abongera uko Imana izagenda imufasha .
Kubifuza kujya gukoresha Imisatsi , Inzara ndetse ni bindi bijyanye n’ubwiza ko La Bella par Bella Kety Salon iherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Tropical House muri Etaje ya mbere cyangwa ukabahamagara kuri 0784 842 282