SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo
Imyidagaduro

R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo

Gossip Kigali
Gossip Kigali Published June 11, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi w’Umunyamerika R. Kelly yasabye urukiko ko yarekurwa byihuse nyuma yo gutangaza ko ubuzima bwe buri mu byago bikomeye muri gereza yo muri Leta ya North Carolina aho afungiwe.

Nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’urukiko zabonywe na TMZ, abunganira R. Kelly bavuga ko bafite ibimenyetso bigaragaza umugambi wo kumwica, uvugwamo bamwe mu bakozi ba gereza bafatanyije n’indi mfungwa iyoboye agatsiko k’aba-Aryan Brotherhood kitwa Mikeal Glenn Stine.

Stine, uvugwaho kuba arwaye indwara ikomeye kandi yamwica, yahaye urukiko ubuhamya avuga ko abayobozi ba gereza bamwemereye ko bazamufasha gutoroka no kumara iminsi ye ya nyuma hanze ya gereza, mu gihe yaba yishe R. Kelly. Stine avuga ko yaherukaga kugera hafi y’aho R. Kelly afungiwe mu kwezi kwa Werurwe agiye gushyira mu bikorwa uwo mugambi, ariko akaza kwisubiraho ahitamo kubibwira R. Kelly ubwe.

Abanyamategeko ba R. Kelly bavuga ko guhitamo kubivuga byashyize mu kaga ubuzima bwa Stine na R. Kelly, kuko ngo undi muntu wo mu gatsiko k’Aryan Brotherhood yahawe amabwiriza yo kubica bombi.

Ibi byose bibaye mu gihe R. Kelly akomeje no gusaba Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusubiramo urubanza rwe. Uyu muhanzi w’imyaka 57 yakatiwe gufungwa imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gucuruza abantu mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.

Kelly avuga ko ashaka gusubira hanze kugira ngo akomeze ibikorwa bye by’umuziki ariko cyane cyane ko ubuzima bwe buri mu byago bikomeye.

 

You Might Also Like

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika

Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko

King James yahishuye ko azakora ibitaramo byinshi ubwo azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Producer Niz Beat yashimye uruhare Mico The Best yagize mu ikorwa ry’indirimbo Sana ya Afrique

Gossip Kigali June 11, 2025 June 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Zuby Comedy ryateguje iserukiramuco ry’urwenya I Burundi

June 13, 2023
Imyidagaduro

Amateka ya Massamba Intore witegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki Gakondo

March 9, 2024
Andi makuru

Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 5

January 23, 2023
Andi makuruIyobokamana

Iyamuremye Serge n’umugore we Baritegura kwibaruka imfura yabo

September 19, 2023
Iyobokamana

Minisitiri w’intebe w’ubutaliyani Georgia Meloni yemeje ko Papa Francis ameze neza

February 21, 2025
Ikoranabuhanga

Uruganda rwa Playstion rugiye kugabanya abakozi 900 kubera ibihombo

February 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?