Umujyanama wa Afrique Producer Niz Beat yashimye uruhare rw’Umuhanzi Mico The Best yagize mu ikorwa ry’indirimbo Sana Umuhanzi Afrique yashyize hanze mu mperza z’icyumweru gishize
Iyo ndirimbo yasohotse ku Cyumweru tariki 8 Kamena 2025, iri no mu zigize Album ya mbere ya Afrique yise ‘N2STAY’ izajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.
Mu kiganiro kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda Producer, Niz Beat, yavuze uko iyi ndirimbo yanditswe byoroshye cyane bitewe n’uko Mico The Best yatanze ibitekerezo by’ingirakamaro ndetse akanafasha mu kuyandika.
Ati “Afrique yari muri studio, hanyuma Mico The Best aza kwa Producer Loader aho twakoreraga kuko nawe yari ahafite gahunda. Nta gahunda yari afitanye na Afrique. Ni kwa kundi usanga umuntu ari gukora indirimbo ukamwumva, ukamuha ibitekerezo.
Mico yasanze batangiye kuyikora, atangira gufasha Afrique ku buryo bumwe na bumwe, hari amagambo yamwandikiye, abandi amuha igitekerezo. Byarafashije cyane.”
Afrique aherutse gutangaza ko Album ‘N2STAY’ igizwe n’indirimbo zigaruka ku nkuru z’urukundo n’izindi nyigisho abantu bazishimira. Yavuze ko yahisemo izina (N2STAY) kuko rifite ibisobanuro bibiri.
Ati “Risobanura kuba uri ahantu kubera urukundo, utiteguye kuhava, cyangwa gukora ibintu udafite gahunda yo kubireka. Ni nk’ubuzima ubayeho ugambiriye kugumamo.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Agatunda, yavuze ko yahaye agaciro imyandikire y’izina rya Album ye kugira ngo rimere nk’irivuga ku muntu wese. Yagize ati: “Ni izina natekerejeho igihe kinini. Ni ijambo umuntu wese ashobora kumva vuba no kwiyumvamo.”
Uyu muhanzi yatangaje ko azashyira hanze urutonde rw’indirimbo zigize Album ye ndetse n’abahanzi bayirimo, barimo abaturuka muri Uganda, u Burundi ndetse na ba Producer b’ahandi.
Yagize ati: “Nagiye nshyira imbere ubucuti dufitanye n’impano zabo. Iyo uri kumwe n’umuntu mwumva kimwe, indirimbo iraryoha kandi n’Abanyarwanda bazayumva neza.”
Afrique yavuze ko gusohora iyi Album ya mbere ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki: Ati “Ni nk’uko umugore abyara bwa mbere. Iyo Album irasohotse uba wumva ushimishijwe n’umusaruro w’akazi wakoze igihe kirekire. Ni nayo mpamvu mvuga ko ari nk’imfura yanjye mu muziki.”