Guverinoma y’u Rwanda yanenze bamwe mu bayobozi bakomeje gukwirakwiza mu itangazamakuru inyandiko zikirimo kuganirwaho gutegura amasezerano y’amahoro yitezwe gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yanenze imyitwarire ya bamwe mu bayobozi mu gihe bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga byasohoye amakuru avuga ko bahawe amakuru y’ibikubiye mu busabe bw’ibihugu kugira ngo ayo masezerano ashoboke.
Ikinyamakuru Reuters cyasohoye inkuru ivuga ko hari amakuru cyahawe na bamwe mu bayobozi ba Amerika ko icyo gihugu gisaba “u Rwanda gukura Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’uko amasezerano y’amahoro abanza gusinywa”, nubwo amahanga yose adahwema guhamirizwa ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa RDC.
Impuguke mu bya Politiki zigaragaza ko abakoreshejwe mu gukwirakwiza ibyo bihuha ari abanyamakuru basanzwe baharabika u Rwanda mu bitangazamakuru mpuzamahanga bakorera.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ayo makuru yahawe itangazamakuru agoreka ibyifuzo n’inyandiko z’akazi zikubiye mu mushinga w’amasezerano y’amahoro kandi ashobora gusubiza irudubi ibiganiro by’amahoro bya Washington.
Yagize ati: “Ndizera ko inzego ziri mu biganiro biganisha ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, zirimo gusohora inyandiko zigoretse z’ibyifuzo n’inyandiko z’ibiganiro mu bitangazamakuru, zizi neza ko zishobora kubangamira intsinzi y’ibiganiro bya Washington.”
Ku wa 25 Mata 2025, ni bwo u Rwanda na RDC bashyize umukono ku masezerano y’ibanze y’amahame yasinyiwe agamije gutegura amasezerano y’amahoro azagira uruhare mu kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari no kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga bufungurira amarembo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ayo masezerano y’ibanze yari ayo gufasha ibihugu gutangira ibiganiro biganisha ku kuzahura umubano biri ku murongo umwe ku birebana n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.
Ayo masezerano y’ibanze y’amahame akubiyemo kuba u Rwanda na RDC byemeranywa ko ubusugire bwabyo ari ntavogerwa, bityo bikaba byariyemeje gushaka uburyo amakimbirane ahari yakemurwa mu buryo bw’amahoro aho gukoresha ingufu za gisirikare cyangwa kubihoza mu magambo gusa.
Ibihugu byombi kandi byiyemeje ko bigomba kubaha imipaka ya buri gihugu kandi binahamya ko bigiye gukumira ibibazo byose biteza ibibazo byambuka mu bindi bihugu, no kwirinda kwivanga mu bibazo bya buri ruhande.
Nanone kandi, u Rwanda na RDC byagaragaje ko bifite impungenge z’umutekano muke ku mipaka bisangiye maze byiyemeza gufatanya gushaka umuti w’izo mpungenge mu buryo butarengera ubusugire bwa buri gihugu.
Ibihugu byombi byanashimangiye ko amahoro n’umutekano ari ingenzi cyane mu kongera ubucuruzi n’ubutwererane mu by’ubukungu byambukiranya imipaka.
Impande zombi kandi zagaragaje ko zifite ubushake bwo guhangana n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko iyahungiye mu baturanyi ikaba igiteza umutekano muke mu bihugu yaturutsemo, byiyemeza kurekera aho gutanga inkunga mu bya gisirikare.
Ibihugu byombi byemereye i New York kureba uburyo bushoboka bw’imikoranire mu kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro itari iy’Abanyekongo ariko yabonye ijuru rito muri RDC, ikaba irimo n’uwa FDLR uterwa inkunga na Guverinoma ya Congo.
Guverinoma ya Amerika ikomeje guharanira gusinyana amasezerano n’ibihugu byinshi bibonekamo amabuye y’agaciro, imaze igihe irambagiza imikoranire na RDC ishoboka gusa mu gihe icyo gihugu kitakirangwamo intambara n’umutekano muke.
Ni muri urwo rwego, Amerika yafashe inzira yo gutera ingabo mu bitugu gahunda zigamije gushyira iherezo ku mutekano muke wabaye karande mu Burasirazuba bwa RDC, unagira ingaruka ku Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.