Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba Tungunga, yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, umukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari, mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Uyu Mushinjacyaha, Firmin Mvonde, yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko ubwo Minisitiri Mutamba yahatwaga ibibazo kuri iki cyaha, nta kimenyetso yagaragaje cyatuma dosiye ye ihagarikwa, ahubwo ngo yatanze andi makuru asobanura birushijeho uko icyaha cyakozwe.
Mvonde yaboneyeho gusaba Inteko uburenganzira bwo kurega Minisitiri Mutamba mu rukiko rusesa imanza kugira ngo atangire kuburanishwa.
Mu ibaruwa Minisitiri Mutamba yanditse ku wa 10 Kamena 2025, yasobanuye ko Umushinjacyaha Mvonde afite inyungu bwite muri iyi dosiye, kuko ngo asanzwe amurwanya.
Minisitiri Mutamba yagaragaje ko azira kuba yarahagurukiye abakora nabi mu rwego rw’ubutabera barimo n’abashinjacyaha, bityo ko Umushinjacyaha Mvonde ari mu bashaka kumwikiza.
Uyu muyobozi yibukije ko mu mwaka ushize, yari yategetse ko hakorwa iperereza ku nzu y’ibihumbi 900 by’Amayero Mvonde yaguze mu Bubiligi, agaragaza ko uyu Mushinjacyaha yitambitse iri perereza, ategura umugambi wo kwihorera.
Tariki ya 26 Gicurasi, Minisitiri Mutamba yibasiye bikomeye Umushinjacyaha Mvonde, amumenyesha ko atazigera amutsinda kuko ngo imana zabo ntiziganya imbaraga.
Icyo gihe, Minisitiri Mutamba wari kumwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, yatangaje ko Umushinjacyaha Mvonde adafite ububasha bwo kumukurikirana kuko na we agikorwaho iperereza ku nzu afite mu Bubiligi.
Ubwo Minisitiri Mutamba yageraga imbere ya Komisiyo yihariye y’Inteko yari ishinzwe gukurikirana dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyijwe mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, asaba imbabazi.
Nyuma y’aho Umushinjacyaha asabye Inteko uburenganzira bwo kurega Minisitiri Mutamba mu rukiko, biteganyijwe ko abadepite bazaterana, batore kubyemera cyangwa kubyanga.