Nyuma yo kunyagira Rivers Hoopers BBC yo muri Nigeria, ikipe ya APR BBC yisanze muri ½ cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ni umukino wabaye ku wa 9 Kamena 2025 guhera saa kumi z’amanywa. Ikipe y’Ingabo yabaye nziza muri uyu mukino kuva utangiye kugeza urangiye. Uduce tubiri twa mbere, twarangiye ikipe y’Ingabo iri imbere n’amanota 57-32.
Mu kugaruka mu duce tubiri twa nyuma, ikipe ya APR BBC yakomeje kuba nziza ibifashijwemo na Aliou Diarra umaze kuba ikimenyebose muri iri rushanwa. Undi musore wagize umukino mwiza ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo, ni Axel Mpoyo wagiye ayitsindira amanota y’ingenzi.
Abandi basore barimo kapiteni, Williams Robeyns na Ntore Habimana, bakomeje gusunika ikipe ya APR BBC kugeza isoje umukino iri imbere n’amanota 104-73. Muri ½, iyi kipe izahura na Al Ahli Tripoli yo muri Libya iherutse kuyitsindira i Kigali muri Nile Conference. Imikino ya ½, iteganyijwe gukinwa ku wa 11 Kamena.
Undi mukino wa ½, ni uzahuza Al-Ittihad yo mu Misiri yasezereye FUS Rabat yo muri Maroc na Petro de Luanda yo muri Angola yasezereye US Monastir yo muri Tunisie.