SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma
Imikino

UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/06/06 at 10:22 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yatsinze u Bufaransa ibitego 5-4 mu mukino ukomeye wa ½ cya UEFA Nations League, ihita isanga iya Portugal ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2025, ubera kuri stade ya MHPArena, yo mu mujyi wa Stuttgart wo mu Budage, uyoborwa n’umusifuzi w’Umwongereza, Michael Oliver.

Espagne yatangiye neza umukino irusha u Bufaransa mu minota ya mbere, ndetse ibona n’igitego cyinjijwe ku munota wa 22 gitsinzwe na rutahizamu Nico Williams.

Iki gitego cyaturutse ku mupira yari aherejwe na Mikel Oyarzabal wari mwiza muri uyu mukino, dore ko ari na we watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyinjijwe na Mikel Merino nyuma y’iminota itatu gusa.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Espagne ikiyoboye umukino ku bitego 2-0, byayifashije no gutangira neza icya kabiri ishimangira intsinzi iyiganisha ku mukino wa nyuma.

Igitego cya gatatu muri uyu mukino cyatsinzwe na Lamine Yamal wakorewe ikosa na Adrien Rabiot ageze mu rubuga rw’amahina, ahita ayiterera ayishyira mu rucundura.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Espagne yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Pedri waherejwe umupira na Nico Williams, mbere y’uko Kylian Mbappé abonera u Bufaransa igitego cya mbere.

Lamine Yamal yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye atsinda igitego cya gatanu muri uyu mukino ku munota wa 67.

U Bufaransa bwakomeje gushaka uko bwishyura ibi bitego ariko umunyezamu wa Espagne, Unai Simón, akomeza kwigaragaza.

Ku munota wa 79, ni bwo Rayan Cherki yamushyizemo igitego cya kabiri.

Igitego cya gatatu cy’u Bufaransa cyabonetse ku munota wa 83, ubwo Malo Gusto yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, bigatuma Dani Vivian wari winjiye asimbuye Robin Le Normand yitsinda.

Rutahizamu w’u Bufaransa, Randal Kolo Muani, yatsinze igitego cya kane ku munota wa gatatu w’inyongera kuri 90 y’umukino, ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu mukino.

Warangiye Espagne itsinze ibitego 5-4, isanga Portugal ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League. Ni mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 Saa Tatu z’ijoro.

 

 

You Might Also Like

Amavubi yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Algerie 2-0

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Ambasaderi w’u Rwanda muri afurika y’epfo yasuye APR BBC

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul June 6, 2025 June 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Mc Monday wamenyekanye mu ndirimbo inyoni yarindunze yagarurse mu muziki

October 22, 2024
Imikino

U Rwanda na UCI byatangije ibikorwa byo gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025

September 21, 2023
Andi makuru

Tundu Lissu yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzaniya

September 11, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame azitabira inama ya Inclusive Fintech 2025 Forum izabera I kigali

February 19, 2025
Iyobokamana

Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza

January 20, 2024
Imyidagaduro

Ubwiherero Jay z na Beyonce bakoresheje muri 2015 bwashyize muri cyamunara

June 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?