SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda
Andi makuru

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/06/05 at 11:37 AM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

 Imyaka irenga ibiri irashize Rusesabagina Paul afunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko yari yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Rusesabagina yafunguwe muri Werurwe 2023, ahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye.

Yari yakatiwe imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bishingiye ku bitero umutwe yayoboye wa MRCD/FLN wagabye mu Rwanda mu 2018 na 2019.

Mu iburanisha rye, Rusesabagina yakunze kumvikana ashinja Leta y’u Rwanda ndetse yikoma bikomeye ikigo cy’indege yari imutwaye, avuga ko cyagize uruhare muri uyu mugambi.

Nyuma yo kurekurwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, ubu rurageretse hagati ya Rusesabagina n’iki kigo cy’indege kizwi ku izina rya ‘GainJet’.

GainJet ni ikigo cy’ubucuruzi kibarizwa mu Bugiriki, gikora imirimo yo gukodesha indege bwite (private jets). Bivugwa ko umunsi Rusesabagina yisanga mu Rwanda mu buryo atatekerezaga, yari yakoresheje indege y’iki kigo.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Rusesabagina yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw’i San Antonio muri Amerika, arega GainJet na Constantin Niyomwungere, umugambi wo kumutwara ahantu atazi.

Nyuma yo gusuzuma ikirego cye, mu 2024, Umucamanza Xavier Rodriguez wo muri uru rukiko rw’i Texas, yagitesheje agaciro. Yavuze ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha ikigo cyo mu Bugeriki, kuko nta sano yari ihari ifatika igaragaza aho ibyabaye kuri Rusesabagina bihuriye na Texas.

Rusesabagina yavuze ko urukiko rukwiriye kwakira ikirego cye kuko inzira yo kumutwara yatangiriye i San Antonio.

Umucamanza yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko GainJet yagize uruhare mu kumvisha Rusesabagina ko akwiriye kuva muri Amerika, kuko nta kiganiro na kimwe yigeze agirana n’iki kigo ubwo yari akiri iwe.

Urukiko rwa Texas rwashimangiye ko kugira ngo ruburanishe urubanza nk’uru, bisaba ko ibikorwa by’uregwa biba byarayikorewemo. Rwasobanuye ko kuri dosiye ya Rusesabagina, bigaragara ko ibyo ashinja GainJet bishobora kuba byarakorewe ahandi.

GainJet yateye utwatsi iki kirego, isobanura ko urukiko rwa Texas rudafite ububasha bwo kuyiburanisha kuko ari sosiyete yo mu mahanga, kandi ikaba itanakorera muri iyi Leta.

Nyuma yo guteshwa agaciro kw’ikirego cyabo, Rusesabagina n’umunyamategeko we, Nicholas Shadowen bajuririye iki cyemezo ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025.

Bavuga ko Urukiko rwa Texas rukwiriye kuburanisha uru rubanza kuko GainJet, ivugwa mu kibazo cy’umuturage w’iyi Leta.

Umunyamategeko wa GainJet, Andrew Harakas, yavuze ko nta kintu na kimwe iyi sosiyete yari izi kuri Rusesabagina na gahunda ze.

 

You Might Also Like

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Hazima uwatse hagati ya Donald Trump na Elon Musk ibintu bikomeje kujya irudubi

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Wakibi Geoffrey June 5, 2025 June 5, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umubyeyi wa P Diddy ararembye bikomeye

July 12, 2024
Imyidagaduro

Bwiza yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri MozambiqueCol. (Rtd) Donat Ndamage.

November 27, 2024
Andi makuru

Umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru :ACP Rutikanga Boniface

January 3, 2025
Andi makuru

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi

October 10, 2024
Imyidagaduro

Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25

March 25, 2023
Imikino

Kirasa Alain yagizwe umutoza Mushya wa Gorilla FC

June 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?