Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe abantu 21 bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage, mu bikorwa birimo ubujura bukorwa bategera abantu mu nzira bakabambura ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abafashwe ni abo mu Turere twa Muhanga ari na ho hafatiwe abagera kuri 16 na Nyaruguru hafatiwe batunu, ku matariki ya 3 n’iya 4 Kamena 2024.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije itangazamakuru ko ku wa 3 Kamena 2025, mu Karere ka ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, mu tugari twa Mubuga na Kinini, hafatiwe abasore 16 bakekwaho ibikorwa byo guhangabanya umutekano birimo n’ubujura.
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo guhiga abakekwaho ibyaha byanabaye mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 4 Kamena 2025, aho mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Maraba, mu midugudu ya Maraba na Nkima ahafatiwe abasore batanu na bo bakekwaho ibyaha bitandukanye bihungabanya umudendezo w’abaturage aha i Nyaruguru.
Ati “Aba bose bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi za Nyamabuye, muri Muhanga na Nyagisozi, muri Nyaruguru, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”
Yihanangirije umuntu wese utekereza kwijandika mu byaha kuko bitazabagwa batazabigiriramo amahoro.