Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakumiriye abaturuka mu bihugu 12 kwinjira muri Amerika, bitewe n’ibikorwa by’iterabwoba bibikorerwamo, kuba abenegihugu babyo bakoresha nabi visa no kuba badatanga amakuru yabo arebana n’umutekano.
Mu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena 2025, Trump yasobanuye ko igitero cy’iterabwoba giherutse kugabwa mu gace ka Boulder muri Colorado kigaragaza ubukana bw’ibibazo biterwa n’abanyamahanga batubahiriza amabwiriza.
Ati “Mu kinyejana cya 21, twabonye ibitero by’iterabwoba byikurikiranya bikorwa n’abafite visa zarengeje igihe, byagabwe ahantu habi hirya no hino ku Isi.”
Yakomeje ati “Ni yo mpamvu uyu munsi nshyize umukono ku iteka rikumira abaturuka mu bihugu birimo Yemen, Somalia, Haiti, Libya n’ibindi byinshi. Ntabwo tuzemera ko abashaka kutugirira nabi binjira mu gihugu cyacu, kandi nta kizatubuza kubungabunga umutekano wa Amerika.”
Abaturuka mu bihugu birimo Repubulika ya Congo, Afghanistan, Myanmar, Tchad, Guinée Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen ni bo bakumiriwe kwinjira muri Amerika mu buryo budasubirwaho.
Trump yasobanuye ko ibyinshi muri ibi bihugu byanze kwakira abaturage babyo batujuje ibisabwa bari muri Amerika, ibindi bikaba bifite umubare munini w’abafite visa zarengeje igihe.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yakumiriye mu buryo bw’igice abaturuka mu bindi bihugu birindwi birimo u Burundi, Sierra Leone, Togo, Cuba, Laos, Turkmenistan na Venezuela.
Yasobanuye ko bambuwe uburenganzira bwo gusaba visa zishingiye kuri porogaramu nyinshi zitangwa na Amerika.