SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke
Andi makuru

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/06/05 at 12:38 PM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakumiriye abaturuka mu bihugu 12 kwinjira muri Amerika, bitewe n’ibikorwa by’iterabwoba bibikorerwamo, kuba abenegihugu babyo bakoresha nabi visa no kuba badatanga amakuru yabo arebana n’umutekano.

Mu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena 2025, Trump yasobanuye ko igitero cy’iterabwoba giherutse kugabwa mu gace ka Boulder muri Colorado kigaragaza ubukana bw’ibibazo biterwa n’abanyamahanga batubahiriza amabwiriza.

Ati “Mu kinyejana cya 21, twabonye ibitero by’iterabwoba byikurikiranya bikorwa n’abafite visa zarengeje igihe, byagabwe ahantu habi hirya no hino ku Isi.”

Yakomeje ati “Ni yo mpamvu uyu munsi nshyize umukono ku iteka rikumira abaturuka mu bihugu birimo Yemen, Somalia, Haiti, Libya n’ibindi byinshi. Ntabwo tuzemera ko abashaka kutugirira nabi binjira mu gihugu cyacu, kandi nta kizatubuza kubungabunga umutekano wa Amerika.”

Abaturuka mu bihugu birimo Repubulika ya Congo, Afghanistan, Myanmar, Tchad, Guinée Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen ni bo bakumiriwe kwinjira muri Amerika mu buryo budasubirwaho.

Trump yasobanuye ko ibyinshi muri ibi bihugu byanze kwakira abaturage babyo batujuje ibisabwa bari muri Amerika, ibindi bikaba bifite umubare munini w’abafite visa zarengeje igihe.

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yakumiriye mu buryo bw’igice abaturuka mu bindi bihugu birindwi birimo u Burundi, Sierra Leone, Togo, Cuba, Laos, Turkmenistan na Venezuela.

Yasobanuye ko bambuwe uburenganzira bwo gusaba visa zishingiye kuri porogaramu nyinshi zitangwa na Amerika.

 

You Might Also Like

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Hazima uwatse hagati ya Donald Trump na Elon Musk ibintu bikomeje kujya irudubi

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Wakibi Geoffrey June 5, 2025 June 5, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Humble Jizzo yatangiye kwikorana umuziki ashyira indirimbo ye yambere hanze

March 7, 2024
Imyidagaduro

Knowless ntiyemeranywa n’abategura ibitaramo mu Rwanda

November 11, 2023
Imyidagaduro

Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo

January 9, 2025
Imyidagaduro

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

May 16, 2025
Imyidagaduro

Niyonizera Judith yamaze kubona gatanya ye na Safi Madiba

April 26, 2023
Imyidagaduro

Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?