Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia Edgar Lungu yitabye Imana kuri uyu kane ku myaka 68 aguye mu bitaro muri Afurika y’epfo nkuko ishyaka rye ryabitangaje
Lungu wayoboye iki gihugu cya zambiya giherereye mu majyepfo ya Afurika hagati ya 2015 na 2021 ubwo yatsindwaga mu matora na Perezida Hakaide Hichilema uyobora iki gihugu ubu
Uyu muyobozi yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki ya 5 Kamena 2025 aho yahabwaga ubuvuzi mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo nku
Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Facebook n’ishyaka Patriotic Front ,Umukobwa wa Lungu witwa Maila Lungu akaba n’umwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko niwe watangaje urupfu rwa se .
Yagize ati”Data …yari amaze iminsi amaze igihe yitabwaho mu byumweru bishize ariko yirinze kuvuga icyo umubyeyi we yari arwaye.
Lungu yagiye ku butegetsi muri 2015 nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wa Zambiya Micahel Sata ariko yaje gutsinda amatora muri kanama 2016 kugeza muri 2021
Mbere y’uko aba Pereiza Edgar Lungu yabaye Avoka aho yaje kuba na Minisitiri wíngabo wa Zambia
Nyuma yo gutsindwa mu matora yo muri 2021 Lungu yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko mu mwaka wa 2023 yongeye kugaruka mu kibuga cya Politiki aho yongeye kwemerwa nk’umukandidawa Perezida ahagarariye ishyaka Patriotic Front .
Nubwo yemewe nk’umukandida mu kuboza umwaka ushize urukiko r’itegeko nshinga rwa Zambia rwatangaje ko atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu