Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Emanuel Hategeka, yasuye Ikipe ya APR BBC yitabiriye imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025), izatangira ku wa Gatanu tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2025.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 4 Kamena 2025 m, nibwo uyu muyobozi yasuye APR BBC yibutsa abakinnyi bayo ko Abanyarwanda babashyigikiye.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda izakina na Petro de Luanda yo muri Angola, inafite igikombe giheruka, mu mikino yo gutondeka urutonde (seeding games) uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena 2025.
Nyuma amakipe azatondekwa uko akurikiranye, ubundi muri ¼ iya mbere izahura n’iya munani, iya kabiri n’iya karindwi, iya gatatu n’iya gatandatu, iya kane n’iya gatanu.
Amakipe ane azatsinda azakomeza muri ½, bikomeze kugeza hamenyekanye uwegukana igikombe cy’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatanu.
Ni mu gihe amakipe umunani azitabira iyi mikino ari APR BBC, Al Ahli Tripoli (Libya) Al Ittihad Alexandria (Misiri), Kriol Star (Cap-Vert), FUS Rabat (Maroc), US Monastir (Tunisia) na Rivers Hoopers (Nigeria).
Umwaka ushize ryegukanywe na Petro de Luanda yabaye ikipe ya mbere yo mu munsi y’ubutayu bwa Sahara.