Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena, Ishimwe Thierry w’imyaka 20 yamanutse mu nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali yikubita hasi ahita apfa. Yamanutse mu igorofa ya 13 ahazwi nko kwa Makuza ahita apfa nkuko byemejwe na Polisi y’Umujyi wa Kigali.
Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yadutangarije ko iyi nsanganya yabaye Saa cyenda n’iminota 10′.
CIP Gahonzire yabwiye Imvaho Nshya ko bikekwa ko nyakwigendera yaba yiyahuye biturutse ku nyandiko yasanganywe.
Yagize ati: “Habonetse urwandiko rwanditseho ko arambiwe Isi bitewe nuko yari ayibayeho, anashimira abamubaye hafi.”
Icyakoze Polisi y’Umujyi wa Kigali, irakebura Abaturarwanda ko kwiyahura atari byo.
Ati: “Birashoboka ko waba ufite ibibazo, mu buzima kandi n’abantu benshi bagira ibibazo, ariko ufite ikibazo wakwegera inzego z’ubuyobozi, abajyana ariko ntuhitemo kwiyambura ubuzima.”
Polisi y’Umujyi wa Kigali yavuze ko umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane niba nyakwigendera hari ubundi burwayi yari asanzwe afite.
Iranihanganisha kandi n’umuryango wa nyakwigendera ariko ko n’igihugu kiba kibuze amaboko muri rusange.