Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni umuhango wabaye ku mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Kenya mu Mujyi wa Nairobi.
Mu ijambo rye, Amb. Rwamucyo yijeje Perezida wa Kenya gukomeza guteza imbere imibanire n’imikoranire myiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
U Rwanda na Kenya bibana nk’ibihugu by’abavandimwe bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bisanzwe byifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye.
Ubufatanye bw’ibi bihugu bwashimangiwe n’amasezerano byagiranye mu bihe bitandukanye, arimo 10 yasinywe muri Mata 2023 yo guteza imbere ubuhinzi, uburezi, ibijyanye n’amagororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.
Ishoramari ry’Abanya-Kenya mu Rwanda rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n’ibindi byinshi.
Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kigali, ndetse no mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk’ibinyamakuru nka Royal FM na Kiss FM.
Kugeza ubu urwego rw’amabanki mu Rwanda rwiganjemo ishoramari ry’Abanyakenya, aho bashoye imari muri BPR Rwanda Plc ndetse baherutse kugura iyari Cogebanque yabaye Equity Bank-Rwanda.
Izindi banki zisanzwe mu Rwanda zifite inkomoko muri Kenya harimo nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.
Ambasaderi Rwamucyo yari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye nka Ambasaderi uhoraho guhera mu Kwakira 2023.
Muri Kenya, asimbuye Ambasaderi Martin Ngoga wari kuri uyu mwanya kuva muri Nzeri 2023.
Amb. Rwamucyo yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Buyapani, Malaysia, Philippines, Thailand, u Buhinde, Sri Lanka, Bangladesh, u Bwongereza na Ireland.
Mbere y’urugendo rwe mu bya dipolomasi, Amb Rwamucyo yatanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu aho yabaye Umujyanama mu bya Politiki y’Ubukungu yibanda ku Ntego z’Ikinyagihumbi mu Ishmi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) i New York.
Mbere y’izo nshingano yakoze hagati y’umwaka wa 2007 na 2010, Amb Rwamucyo yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hagati y’umwaka wa 2004 na 2007.
Hagati y’umwaka wa 2002 na 2004, Amb Rwamucyo yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi ry’Ubukungu mu Bunyamabanga bw’Umuryango RPF Inkotanyi.
Mu mwaka wa 2001 na 2002, Amb Rwamucyo yari Umwarimu wungirije mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), mu ishami ryigisha Ubukungu, Ubumenyi Rusange n’Icungamutungo.
Ambasaderi Rwamucyo afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’iterambere mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Cornell yo muri New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2001.
Nanone kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1999.