Aline Gahongayire ugiye gutaramira mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025, yamaze kugera muri iki gihugu agiye gutaramiramo afatanyije n’abandi bahanzi barimo Josh Ishimwe n’abandi batandukanye.
Mu ntangiriro z
Uku kwezi nibwo Aline Gahongayire wari umaze iminsi i Kigali yageze mu Bubiligi aho agiye gukomereza imyiteguro ya nyuma y’igitaramo cye yise ‘Ndashima’.
Aline Gahongayire yageze mu Bubiligi ahagitegerejwe Josh Ishimwe n’abandi bahanzi barimo Peace Hoziyana na Emmy Vox batumiwe muri iki gitaramo.
Aba bahanzi biyongereye kuri Josh Ishimwe umaze igihe yaremejwe. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Gahongayire yavuze ko yifuza gutegura ibitaramo nk’ibi byinshi ku buryo byajya biha amahirwe abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahura n’abakunzi babo bo muri Diaspora.
Ati “Twe urebye tumaze igihe muri ibi bintu, hari amahirwe tutabonye mu gihe cyacu, ariko ubu mu bushobozi bwacu hari ibyo twafasha barumuna bacu. Ndifuza ko ibi bitaramo byakwaguka nkajya mbasha gutumira abahanzi bagezweho bakabasha kujya gutaramira abakunzi babo bo muri Diaspora.”
Emmy Vox ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, uyu akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kumanga, Impundu, Imana ibirimo n’izindi nyinshi.
Ni mu gihe Peace Hoziyana yize umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki ndetse ari mu itsinda rifasha Israel Mbonyi ku rubyiniro, mu minsi ishize nawe yiyemeje kwinjira mu muziki. Azwi mu ndirimbo nka Ruhuka, Itabaza n’izindi nyinshi.
Iki gitaramo Gahongayire ari kugitegura afatanyije na Team Production, aho kwinjira ari ni ukwishyura itike iri kugura 50€ ku bari kuyagura mbere y’umunsi
Wagura itike yawe unyuze hano : concert live Ndashima : Aline /Josh à Bruxelles