Ingabo za Uganda (UPDF), zatangaje ko zaburijemo igitero cy’iterabwoba cyateguwe n’abantu babiri bashakaga kwiturikiriza mu kivunge cy’abantu bagiye kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana b’i Bugande.
Ibikorwa by’ubutasi byakozwe n’inzego z’umutekano bigamije kurwanya iterabwoba byasize abantu babiri barashwe barapfa ku wa 3 Kamena 2025.
Itangazo ry’Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda, Colonel Chris Magezi, rigaragaza ko itsinda ryihariye ry’Ingabo za Uganda rishinzwe kurwanya iterabwoba “ryakumiriye kandi rirasa abagizi ba nabi babiri bitwaje intwaro i Munyonyo.”
Uganda yakira abantu benshi bajya mu ngendo nyobokamana by’umwihariko mu ntangiriro za Kamena bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abahowe Imana b’i Bugande wizihizwa ku wa 3 Kamena buri mwaka.
Chimpreports yanditse ko aba biyahuzi bari bambaye ibisasu ku mubiri, bigakekwa ko bashakaga kujya kuri Bazilika ya Munyonyo ahatangiriye urugendo rw’abasore n’abagabo bishwe abandi batwikwa ari bazima bazira ukwemera kwabo. Iyi Bazilika yanaragijwe Abahowe Imana b’i Bugande.
Umwe mu baganiriye na Chimpreport yagize ati “Itsinda ryacu ryihariye rishinzwe kurwanya iterabwoba ryarashe abo bagizi ba nabi, bituma habaho iturika ry’ibisasu bituma bahita bapfa.”
Inzego z’umutekano muri Uganda zatangaje ko umwe mu bagabye iki gitero ari umukobwa w’umugabo wagabye igitero cy’ubwiyahuzi ku biro bya Polisi i Kampala mu 2021.
Amakuru avuga ko aho iturika ryabereye hagaragaraga ibice by’imibiri bikekwa ko ari iy’abo baterabwoba, ndetse ngo hari hashize iminsi bakurikiranirwa hafi.
Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ngo hamenyekane amazina yabo. Icyatumye binjira muri ibyo bikorwa ndetse hanamenyekane niba hari indi mitwe y’iterabwoba bakoranaga na yo.
Umunsi wizihizwaho Abahowe Imana b’i Bugande wizihizwa abakiristu Gatolika bibuka abayoboke ba Kiliziya Gatolika 22 bishwe hagati ya 1885 na 1887 bazizwa ukwemera. Abandi bishwe bazira ukwemera ni Abangilikani bari 23.
UPDF yatangaje ko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja kugira ngo ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru bitagira ikibirogoya.