Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol yamaze gusezera muri 1:55AM yinjiyemo mu 2024, ashimangira ko uko gusezera kwaturutse ku bwumvikane impande zombi zagiranye.
Mu ibaruwa Kenny Sol yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko gusezera kwe kwavuye mu bwumvikane yagiranye na 1:55 AM, ndetse amakuru ahari agahamya ko impande zombi ntacyo zishyuzanya.
Iri sezera rikurikira ubutumwa uyu muhanzi yari aherutse gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga aca amarenga yo gusezera, aha akaba yaragize ati “Benshi baje nyuma yanjye bamaze kubivamo ariko njye ndacyahari, ibi natangiye kubikora nta n’umuntu n’umwe uranyizereramo. Njye ndi umusirikare wahawe impano n’Imana.”
Ni amagambo yasohotse nyuma y’iminsi mike 1:55 AM isohoye itangazo ryari rigenewe itangazamakuru rihamya ko igiye kuvugurura urutonde rw’abahanzi ikorana nabo ndetse inizeza impinduka mu buyobozi bw’iyi sosiyete.
Iri tangazo ryagiye hanze nyuma y’uko hari hadutse amakuru yavugaga ko Element Eleéeh uri kugana ku musozo w’amasezerano yari afite kandi atiteguye kuyongera, ndetse bikavugwa ko ubuyobozi bw’iyi sosiyete bufite ibyo bwaba bumwishyuza mbere y’uko batandukana.
Mu byavuzwe harimo indirimbo 38 yakoze ariko ntazitange n’amafaranga yishyuzaga agera kuri miliyoni 25 Frw.
Ku rundi ruhande, uretse Element Eleéeh bitaremezwa ko yatandukanye na 1:55AM, isezera rya Kenny Sol rikurikiye irya Ross Kana nawe uherutse gutandukana n’iyi sosiyete.