Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League bwa mbere mu mateka, nyuma yo gutsinda Inter Milan ibitego 5-0 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade Allianz Arena mu Gihugu cy’u Budage, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025.
Ni umukino wabimburiwe n’ibirori byo kuwutangiza, aho itsinda ry’abacuranzi bo mu njyana ya Rock rya Linkin Park ryasusurukije abafana mbere y’uko abakinnyi bakomeye ari bo Javier Matías Pastore na Javier Adelmar Zanetti basohora igikombe cyari kigiye gukinirwa.
Umusifuzi w’Umunyaromaniya, István Kovács, yatangije umukino ndetse iminota ya mbere yiharirwa na Paris Saint-Germain, yanabonye igitego cya mbere ku munota wa 11.
Ni igitego cyinjijwe na Achraf Hakimi wari uhagaze neza, aherezwa umupira na Désiré Doué watanze umupira amaze kureba uko abakinnyi ba Inter Milan bahagaze mu bwugarizi.
Doué ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yitwaye neza muri uyu mukino dore ko ku munota wa 20 yaherejwe umupira na Ousmane Dembélé agahita atsinda igitego cya kabiri.
Iyi kipe yo mu Bufaransa yakomeje gusatira iyo mu Butaliyani bigaragara cyane ko iyirusha, ndetse igice cya mbere yihariye kirangira igerageje uburyo bw’igitego bugera kuri 13, mu gihe indi yari yagerageje bubiri gusa.
Igice cya mbere cyarangiye Paris Saint Germain yatsinze Inter Milan ibitego 2-0.
Ku munota wa 64, Ousmane Dembélé yakinanye neza na Vitinha, na we ahereza umupira Désiré Doué ahita ashyiramo igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, ndetse n’icya gatatu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19, yabaye umukinnyi muto ubashije kwinjiza igitego akanatanga umupira uvamo ikindi mu mukino umwe wa UEFA Champions League, aba uwa gatandatu ubikoze muri rusange.
Igitego cya kane cyagiyemo ku munota wa 72, ubwo Khvicha Kvaratskhelia yirukaga agasiga myugariro Alessandro Bastoni, amaze kureba uko umunyezamu Yann Sommer ahagaze, ashyira umupira mu izamu.
Senny Mayulu winjiye mu kibuga asimbuye Fabián Ruiz yatsinze igitego cya gatanu cya Paris Saint-Germain.
Umukino warangiye Paris Saint Germain inyagiye Inter Milan ibitego 5-0, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka.
Luis Enrique utoza Paris Saint Germain yabaye Umutoza wa gatandatu mu mateka wegukanye UEFA Champions League mu makipe abiri atandukanye nyuma yo kuyihesha FC Barcelona mu 2015.