Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, mu Kinigi mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Uyu mwaka ibi birori bizaba ku nshuro ya 20 gusa byagombaga kuba bigiye kuba ku nshuro ya 21 kuko iby’umwaka ushize byasubitswe mu gihe mu gihugu hari hagaragaye icyorezo cya Marburg.
Icyo gihe byari byatangajwe ko abana b’ingagi 22 bazahabwa amazina, gusa kuri iyi nshuro ntiharatangazwa umubare wose w’ingagi zizitwa.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’Ingagi 395, ni bo bamaze guhabwa amazina.
Mu 2024, umusaruro w’bukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 4,3%, ugera kuri miliyoni 647$, bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’abasura ingagi bazamutseho 27%.
Gusura ingagi bisaba kwishyura 1500$ ku munyamahanga, 500$ ku munyamahanga uba mu Rwanda, amadolari 200$ ku munyarwanda, amadolari 200$ ku muturage wo muri EAC na 500$ ku muturage wo mu bindi bihugu bya Afurika cyangwa se undi munyamahanga uba muri Afurika.