Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025 Perezida Paul Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, ku biro bye, bagirana ikiganiro.
Abakuru b’ibihugu byombi bashimye intambwe umubano w’u Rwanda na Kazakhstan umaze gutera, ndetse banashimangira intego bahuriyeho zo kugera ku iterambere rirambye.
Nk’uko ibiro bya Perezida wa Kazakhstan byabisobanuye, Tokayev yashimye umuvuduko u Rwanda rufite mu iterambere, aho umusaruro mbumbe warwo wiyongereyeho 8,9% mu mwaka ushize, agaragaza ko igihugu cye gishaka gukomeza ubufatanye na Afurika.
Nyuma y’iki kiganiro, abakuru b’ibihugu bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, bari mu basinye aya masezerano.
Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan ku wa 27 Gicurasi. Uretse gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi, ateganya kwitabira inama mpuzamahanga ya Astana.