Abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, giherereye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake cyateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC).
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umuteakano (DASSO) n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, muri gahunda ijyanye no kurokora ubuzima bw’abarembeye kwa muganga bakeneye kongererwa amaraso.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko n’ubwo iki gikorwa cyo gutanga amaraso, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), biri no mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi ko biri mu nshingano za Polisi.
Yagize ati: ” Gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi uretse kuba bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo gufashisha amaraso abayakeneye kwa muganga, biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, tubafasha mu bijyanye n’ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n’uburwayi.”
Dr. Mukakarangwa Christine ushinzwe ubukangurambaga mu ishami ryo gutanga amaraso muri (RBC), yashimangiye ko amaraso ari ingenzi kandi ko adafite ikindi cyayasimbura.
Yagize ati: “Amaraso ni umuti utagereranywa kuko nta muntu ukeneye amaraso wajya kuyagura muri farumasi. Utanze amaraso aba atanze ubuzima, afasha kandi atabara abantu bayakeneye bari mu kaga nk’abahuye n’impanuka ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kuyongererwa.
Yongeyeho ko kugira ngo habashe kuboneka amaraso ku rugero rukenewe bisaba ubukangurambaga buhoraho n’ubwitabire bwa benshi, ashimira abitabiriye iki gikorwa ku ruhare rwabo n’ubwitange bagaragaje.