Abahanzi bakomoka muri Uganda Jose Chameleone na murumuna we Weasle Manizo bazasusurutsa abafana bazitabira ibirori byo kwishimira igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona APR FC yegukanye muri uyu mwaka w’imikino.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2024/25. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yitsindiye Muhazi United naho Rayon Sports bari bahanganye yo ikanganya na Vision FC 0-0.
Biteganyijwe ko APR FC izashyikirizwa iki gikombe cya shampiyona yegukanye ku nshuro ya 6 yikurikiranya ku mukino izakiramo Musanze FC ku wa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uyu mukino washyizwe muri Stade Amahoro mu rwego rwo kugira ngo iyi kipe izishimire ibikombe yegukanye muri mwaka w’imikino birimo iki cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.
Abafana bazitabira uyu mukino bazasusurutswa n’abahanzi bakomeye aribo Jose Chameleone na murumuna we Weasle Manizo bakomoka muri Uganda aho kuri ubu ari mu Rwanda nyuma y’uko ku munsi wejo bataramiye muri Kigali Universe.
Aba bahanzi bombi kuri uyu wa Mbere basuye APR FC ndetse batemberezwa ahabikwa ibikombe byabo ubundi banashishikariza abafana kuzajya kuri uyu mukino.
Kugeza ubu ikipe y’Ingabo z’igihugu yamaze gushyira hanze ibiciro byo ku mukino wayo na Musanze FC muri Stade Amahoro. Ahasanzwe hejuru ni 1000 Frw, ahasanzwe hasi ni 2000 Frw,VIP ikaba 10,000 Frw,VVIP ikaba 30,000 Frw, Executive Seat ikaba 100,000 Frw naho Sky Box ikaba 1,000,000 Frw.