Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu muryango.
Ubwo yakirwaga ku cyicaro cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gicurasi 2025, yagejeje kuri Guterres indamutso za Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Mbazaniye indamutso za Perezida, Leta ndetse n’Abanyarwanda. Mfashe iyi nshingano mfite ubushake bwo gukorana namwe n’abandi bose bari mu muryango wa Loni no gukorana mu buryo bwubaka mu gushyira imbere ibitekerezo duhuriyeho.”
Ambasaderi Ngoga yasimbuye Ernest Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni kuva mu Ukwakira 2023. Rwamucyo ubu ahagarariye u Rwanda muri Kenya.
U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Loni mu by’umutekano, kuko ni igihugu cya kane gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwawo.
Iki gihugu kandi cyakira by’agateganyo impunzi ziva muri Libya kuva mu 2019, hashingiwe ku masezerano rwagiranye na Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Zicumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu gihe zishakirwa ibihugu zizaturamo.
Uyu muryango mu cyumweru gishize watangaje ko kuva mu 2025 kugeza mu 2029, uzaha u Rwanda inkunga ya miliyari 1,04 y’Amadolari ya Amerika azarufasha mu iterambere ry’ubukungu.
Imishinga yagenewe aya mafaranga ni iyo impande zombi zihuriyeho, irimo guteza imbere ubukungu budaheza, kuzamura ubumenyi bw’abantu, kwimakaza imiyoborere izana impinduka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhanga ibishya.