Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye kwongera guhurira na Diamond Platnumz na bandi bahanzi bakomeye bo muri Uganda ku rubyiniro, ku nshuro ya kabiri, mu gitaramo kizabera i Kampala
Amakuru dukesha bamwe mubari hafi cyane ya The Ben mu gihugu cya Uganda ni uko Diamond amaze iminsi ari muri Uganda aho yari mu biganiro na The Ben byo kuzafatanya nawe muri mu gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, kikazabera ahitwa Africa Coffee Park muri Rwashamaire.
Iki igitaramo kandi kizahuriramo n’abahanzi barimo na Bebe Cool, Eddy Kenzo, Ray G, Sister Charity, Truth 256 n’abandi.
Ni ku nshuro ya kabiri aba bahanzi bahurira ku rubyiniro nyuma y’uko mu Ukwakira 2023 bari bahuriye i Kigali mu birori bya Trace Awards.
The Ben na Diamond kandi bari no kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye, bikavugwa ko izaba iri kuri Album nshya ya Diamond, mu gihe iya mbere bahuriyemo, Why, imaze imyaka itatu iri hanze.
Igitaramo Diamond agiye gukoreramo ni igice kimwe cy’ibirori byiswe “Coffee Marathon Concert”, byateguwe na Inspire Africa Group, bikazaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Uplift the rural woman [Kuzamura umugore wo mu cyaro].”
Ibi bisobanuye gufasha abagore batuye mu bice by’icyaro kugira imibereho myiza, kubona amahirwe angana n’abandi, kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho rusange binyuze mu bikorwa bitandukanye nko kubaha amahugurwa, amahirwe y’imirimo, kwihangira imirimo, kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi bugezweho n’ibindi.
Muri ibi birori bizaherekezwa n’iki gitaramo hazaba harimo n’amarushanwa yo kwiruka mu ntera zitandukanye zirimo 5km, 10km, 21km na 42km.
Aho bazanyura mu marushanwa hateguwe mu buryo bwo kumurikira abitabiriye ubwiza bw’akarere n’akamaro k’ubuhinzi bwa kawa, harimo no kunyura hafi ya Lake Nyabihoko.
Abazatsinda mu byiciro bitandukanye bazagabana amafaranga agera kuri miliyoni 116 z’amashilingi ya Uganda, aho uzatsinda marathon yuzuye azahabwa miliyoni 10.
Dorcus Inzikuru wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga uhagarariye Commonwealth, ni we wamamajwe nk’ijwi rya Coffee Marathon.
Inspire Africa Group yavuze ko intego ari ukongera agaciro ku musaruro wa kawa ya Uganda, aho bifuza kuva kuri miliyari 1$ kugera kuri miliyari 5$ mu myaka itanu iri imbere.
Umuyobozi wa IAG, Dr. Nelson Tugume, yavuze ko igihe cyo guhindura amateka ya kawa ya Uganda cyageze, aho bavuga bati: “Ntituzongera kohereza ubushobozi, ahubwo tuzohereza ubuhanga bwuzuye.”
Abifuza kwiyandikisha bashobora gukoresha urubuga www.coffeemarathonug.com cyangwa bagakanda 217413# bagakomeza kuri ‘registration’. Kwiyandikisha ni amafaranga 30,000 y’amashilingi ya Uganda, arimo umwambaro wa marathon n’uburenganzira bwo kwinjira mu gitaramo.
The Ben, nubwo amaze iminsi yibazwaho n’amashusho yasohotse, agaragaza ko yiteguye gutaramira abakunzi be hamwe na Diamond mu gitaramo kitezweho gusiga amateka mu muziki no mu guteza imbere kawa muri Uganda.