Umwana witwa Tecquiero,uri ,mubafite impano idasanzwe mu kuririmba barerwa na Sherrie Silver Foundation, akomeje guhura n’ibibazo by’ivangura n’itotezwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’imiterere y’amenyo ye atari ku murongo nk’uko benshi babyiteze.
Binyuze mu mashusho atandukanye akunzwe cyane, Tecquiero agaragaza impano ikomeye ituma benshi bamukunda, ariko nyuma yo kugaragara kuri zimwe mu ndirimbo yagaragayemo, hakurikiyeho ibitekerezo bimwe na bimwe byibasira imiterere y’amenyo ye. Aho kugira ngo berekane urukundo n’ubwuzu ku mwana uri guteza imbere impano ye, bamwe bahisemo kumutera amagambo akomeretsa.
Mu ntangiriro, ubuyobozi bwa Sherrie Silver Foundation bwahitaga busiba ibyo bitekerezo. Ariko nyuma yo kubona ko ikibazo kigenda cyisubiramo kandi gifite ingaruka ku mutekano w’uwo mwana, Sherrie Silver ubwe, washinze iyo foundation, yafashe icyemezo cyo gushaka igisubizo kirambye.
Abinyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), Sherrie Silver yagize ati: “Umwe mu bahanzi b’abana bakunzwe cyane muri Sherrie Silver Foundation ahora atukwa ku mbuga nkoranyambaga kubera amenyo ye, kandi turambiwe gusiba ibitekerezo bimutuka buri gihe
Turashaka umuganga w’amenyo waba witeguye gufatanya natwe tukamushakira igisubizo kirambye. Murakoze cyane.”
Ubutumwa bwa Sherrie bwakiriwe n’abantu benshi bagaragaje ko bashyigikiye uwo mwana n’iyo gahunda. Hari abatangaje ko biteguye gutanga inkunga cyangwa kumuhuza n’abaganga b’inzobere mu kuvura amenyo.
Sherrie Silver Foundation ikorera mu Rwanda no mu bindi bice by’Afurika, ikaba izwiho guteza imbere impano z’abana batandukanye mu bijyanye n’imbyino n’umuziki, ikanabatoza kwiyubaka no kugira icyerekezo mu buzima.