SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli
Andi makuru

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 21, 2025
Share
SHARE

 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yageze i Buruseli mu Bubiligi aho yitabiriye inama yahuje Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Ni inama y’umunsi umwe yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko muri iyi nama Abaminisitiri bungurana ibitekerezo ku bufatanye bwa EU-AU.

Yagize iti: “Barungurana ibitekerezo ku bufatanye bwa EU-AU n’uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye muri uyu mwaka hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye burambye bw’imiryango yabo.”

By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda ishima umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), cyane cyane ukaba ushimangirwa n’ubufatanye bwihariye u Rwanda rufitanye na buri gihugu kiwugize.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice butandukanye by’Isi.

Mu mpera z’umwaka wa 2022, uwo Muryango wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

 

 

Perezida Kagame yagaragaje ibintu bitatu byubakiweho iterambere ry’u Rwanda mu myaka 28 ishize
Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu biro bye
Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma agiye gushyingiranwa n’Umwami Mswati III
Major Gashirahamwe w’umurundi waguye mu mirwano ya M23 yashyinguwe
Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Australia Pokies Machine Game Download

May 28, 2024

Pokie Games Real Money

May 28, 2024

Most Winning Slot Machines In Ireland

May 28, 2024

Legit Casino Sites Ireland

May 28, 2024

Wheres The Gold Pokie Machine

February 25, 2025

Instant Withdrawal Casinos Ireland

December 18, 2019

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?