SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali
Andi makuru

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Ahupa Radio
Last updated: 2025/05/19 at 11:30 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
United Nations Building and the flags in Geneva Switzerland
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni, ko u Rwanda rwiteguye kwakira amashami, porogaramu, inzego n’ibikorwa bimwe bya Loni.

Nyuma y’amavugurura arimo gukorwa na Loni ashingiye ku kwimura amashami yayo mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku itariki 15 Gicurasi 2025, amubwira ko u Rwanda rwiteguye kwakira amashami ya Loni.

Iyo baruwa igaragaza ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba igicumbi cy’ibigo mpuzamahanga kandi ko zakora zidahenzwe, zitekanye ndetse zaba zikorera ahantu hatuma zuzuza inshingano zazo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragarije Loni ko Umujyi wa Kigali uherereye ahantu byoroshye koroshya ingendo z’indege.

Iyo baruwa igira iti: “Ibyo byiyongeraho kuba u Rwanda ari igihugu gifite politiki itajegajega, inzego zitanga umusaruro, kandi gitekanye ku buryo bituma ubwo butumwa n’abakozi babaho neza”.

Ikomeza igira iti: “Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gutanga ibiro n’ibindi by’ibanze, mu gihe inakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rirambye by’imiryango ya Loni iri mu Mujyi wa Kigali.”

Mu gihe Loni yaba yemeye ubusabe bw’u Rwanda, u Rwanda rwemeye ko rwasonera imisoro n’ubudahangarwa ku bakozi b’uyu muryango.

U Rwanda rusaba ko Loni yashyiraho itsinda rya tekiniki ryakorera uruzinduko mu Rwanda kugira ngo haganirwe kuri iyo gahunda.

Biturutse ku kibazo cy’ubukungu, hatangiye kuganirwa uko amwe mu mashami ya Loni akorera i New York n’i Geneve mu Busuwisi yakwimurirwa mu bice bidahenze.

Ni ibintu byatangiye kuganirwaho ubwo mu nzego zimwe na zimwe za Loni hari hatangiye gukorwa amavugurura ajyanye n’abakozi ku buryo bamwe babuze imirimo.

Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS, ni hamwe mu ho aya mavugurura agomba gukorwa, ku rundi ruhande Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, UNHCR, haherutse gutangazwa ko riteganya kugabanya abakozi nibura 6 000.

 

You Might Also Like

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Ahupa Radio May 19, 2025 May 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abakandida 8 nibo bamaze gusaba kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika

May 16, 2024
Imikino

Ikipe ya Bugesera yatandukanye n’umutoza Eric Nshimiyimana

November 14, 2023
Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yashimye abanya-Kenya ku ihererekanya ry’ubutegetsi ryakozwe mu mahoro

January 30, 2019
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Rema Namakulua atwite Impanga

May 27, 2024
Ubukungu

Igiciro cya cy’ibikomoka kuri Peteroli byiyongereye

October 3, 2023
Imyidagaduro

Zacu Entertainment yishimiye ibyo yagezeho mu myaka ibiri imaze ishinzwe

December 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?