Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari akaba n’umwe mu bakuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yakebuye abakobwa n’abagore bagenzi be baziko kwiyambika imyenda igaragza ubusa bwabo ko ataribyo bigaragaza ubwiza bwabo
Uyu mugore yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram, aho yagize ati “Bakobwa beza, buriya kwambara ubusa siho wagaragariza ko uri mwiza. Noneho hari imyaka mba mbona bitagakwiye ko twambara tutikwije. Niko mbyumva.”
Uyu mugore w’imyaka 35 yavuze ibi mu gihe hari abakunze kunenga abagore n’abakobwa yaba mu myidagaduro, no mu buzima busanzwe ko bambara imyambaro ijya gusa no kwambara ubusa.
Alliah Cool siwe wenyine wagaragaje ibi, kuko na Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire mu minsi yashize yavuze ko hari imyambaro abantu bambara ugasanga si myiza n’ubwo bamwe bayita ‘imideli’. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel.
Ati “Hari ubupantalo umuntu yambara ukavuga uti ese uriya arambaye? Noneho rwose mperuka guhura n’umuntu waguze ‘colant’ isa n’uruhu rwe. Ku buryo yaturutse hirya nkumirwa nti noneho abantu basigaye bagenda bambaye ubusa mu muhanda? Nitegereje neza nsanga ni uwo mwambaro usa n’umubiri w’inzobe.”
Arakomeza ati “Niba umukobwa aje amabere ari hanze uretse imoko yonyine, niba umuntu yambaye ijipo utera intambwe ukamera nk’uwambaye ubusa, hari ibintu dukwiriye gutinyuka kuvuga ko atari byo[…] hari ibyo dukwiriye gutinyuka guheza. Umuntu aragenda akazana imyenda yacagaguye akakubwira ko ari imideli! Tekereza ubaye nka Meya wambara ipantalo icitse?”