Ubuyobozi bwa APR FC, abatoza ndetse n’abakinnyi bahagarariwe na kapiteni basezeye kuri Darko Nović uheruka gutandukana n’iyi kipe mu buryo bwihariye.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo, Darko Novic ku bwumvikane bw’impande zombi nyuma y’amezi 11 yari amaze ayitoza. Nyuma y’ibi mu mugoroba wo kuwa Gatatu ikipe y’Ingabo z’igihugu yasezeye uyu mutoza mu buryo bwihariye.
Ubuyobozi bwa APR FC burangajwe imbere na Brig Gen Deo Rusanganwa, kapiteni w’abakinnyi, Niyomugabo Claude n’abatoza basigaranye ikipe bahuye na Darko Novic n’ubungiriza we barasangira bamushimira ibyo yari amaze kubafasha. Uyu mutoza wari warasinye amasezerano y’imyaka itatu yatandukanye na APR FC mu gihe habura imikino 3 kugira ngo shampiyona irangire.
Agiye ayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro aho yabikoze atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma. Usibye ibi, yanatwaranye nayo igikombe cy’Intwari
APR FC iri gutozwa na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda ikina na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.