Umunya Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yareze Rayon Sports mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA aho ayishyuza imishahara imubereyemo.
Mu kwezi kwashize kwa Mata ni bwo Rayon Sports yahagaritse Robertinho wari umutoza wayo mukuru amezi abiri adatoza, mu gihe ubuyobozi bugitekereza ku myanzuro izabafatirwa bombi. Nubwo uyu mutoza yahagaritswe ariko hari mafaranga y’imishahara atahawe arimo yishyuza ndetse yamaze kuyirega mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Robertinho arishyuza Rayon Sports ibihumbi 20 by’Amadorari. Nkuko amakuru abivuga iyi kipe yahawe ibyumweru bitatu yaba itarishyura iyi mishahara ubundi uyu mutoza akayirega mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Ubwo Robertinho yari agihagarikwa yari yatangaje ko yifuza ko yakwishyurwa imishahara ye ubundi agataha agasubira iwabo kuko ari umuntu ukwiriye kuba ari kumwe n’umuryango we, mu gihe nta kazi afite.
Ibi bije nyuma y’uko ku munsi w’ejo ari bwo hagiye hanze amakuru ko abakozi ba Rayon Sports barimo abatoza, abaganga n’abandi bataka ubukene nyuma y’uko bamaze amezi atatu badahembwa.